Koga:  Ubuyobozi bwa RSF bwasuye amakipe akorera muri Kigali

Koga:  Ubuyobozi bwa RSF bwasuye amakipe akorera muri Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 06 Kanama 2022, Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” yasuye amakipe abiri akorera mu Mujyi wa Kigali ari yo AQUA  Wave ikorera muri Tennis Club na Mako Sharks ikorera muri  Green Hills Academy i Nyarutarama.

Mu mpera za Nyakanga 2022, Komite nyobozi ya RSF ni bwo yatangiye gahunda yo gusura amakipe mu rwego rwo kureba aho  ageze  ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe birimo kuzuza inzego, kwihutira gushaka ubuzima gatozi ku batabufite ndetse no kugaragaza  ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye ry’umukino wo Koga mu Rwanda.

Taliki 31 Nyakanga 2022 itsinda ryari riyobowe na Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela ryasuye amakipe yo mu Karere ka Rubavu ari yo Vision JN , Gisenyi Beach Boys na Rubavu SC .

Ubwo RSF yasuraga amakipe y’i Rubavu

Nyuma yo gusura amakipe ya AQUA  Wave na Mako Sharks yo muri Kigali ku wa Gatandatu taliki 06 Kanama 2022, Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko batangiye iki gikorwa basura amakipe y’i Rubavu, ubu basuye ay’ i Kigali bakazakurikizaho ay’Iburasirazuba muri Rwamagana na Gicumbi ubundi basoreze i Karongi.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Akomeza avuga ko aya makipe basanze ahagaze neza, abakinnyi  bafite ishyaka ryo kwitoza.

Ati : “Aya makipe twasanze ibyo twabasabye barimo kubishyira mu bikorwa  kuko twese intego dufite ni ugufatanya kugira ngo   tuzamure abakinnyi  bagere ku rwego rwiza.”

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James akaba asanzwe ari n’Umunyamabanga mukuru wa RSF  yatangaje ko Komite nyobozi ya RSF yari yaje kureba uko  bategura abakinnyi mu rwego rwo kubafasha kwitabira amarushanwa atandukanye.

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James

Akomeza avuga ko bamaze igihe bategura abakinnyi bahereye mu bakiri bato kugira ngo bazavemo abaserukira igihugu mu minsi iri imbere.

Yakomeje asobanura ko batangiye muri 2017 bafite abakinnyi 15 ariko mu myaka 5 ubu bakaba bafite abakinnyi 82  bamaze kumenya nibura inyogo imwe hakwiyongeraho n’abatangizi bose hamwe bakaba 120.

Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda avuga ko kubera ko bafite umubare munini aba bakinnyi bakora  imyitozo  mu byiciro.

Ati : “Tubashyira mu byiciro harimo abagitangira, abarimo hagati n’abamaze kumenyera ari bo barimo n’abitabira amarushanwa.”

Akomeza avuga ko ubu bafite abakinnyi 62 bitabira amarushanwa barimo na bamwe baserukira igihugu nka Maniraguha Eloi   waserukiye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi  rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022” i Birmingham mu Bwongereza.

Ikipe ya Mako Sharks imaze kwegukana ibikombe 5 birimo bitatu bya shampiyona.

Bazatsinda agaragaza ko icyo bifuza ari ukwigisha abana benshi umukino wo Koga aho banafite gahunda yo kugaba amashami hirya no hino hanze ya Kigali aho bateganya muri Karongi kugira ngo bafatanye n’andi makipe ahari kuzamura umukino muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42