Juma Jux n’umugore we Ajoke barateganya kubyara ubuheta

Juma Jux n’umugore we Ajoke barateganya kubyara ubuheta

Umuhanzi Juma Jux n’umugore we Priscilla Ajoke Ojo bizihije isabukuru y’umuhungu wabo Juma yibutsa umugore we ko ari igihe cyo kubyara undi mwana uzamara irungu imfura.

Abo babyeyi bizihije isabukuru y’umwaka bibarutse imfura yabo bise Prince Rakeem Ayomide Mkambala, mu birori bakoze ku mugoroba w’itariki 24 Kanama 2026, byitabirwa n’inshuti n’abavandimwe babo.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tarki 25 Kanama 2026, Juma Jux yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo ayiherekeresha amagambo abwira umugore ko igihe kigeze ngo babyare undi mwana.

Yanditse ati: “Rukundo rwanjye Umuhungu wacu yakuze ubu ni igihe cyo kumushakira mushiki we uzatuma aca bugufi.”

Byashimangiwe na nyina w’umwana Priscilla Ojo wagaragaje ko umuhungu wabo yamaze kugira umwaka umwe kandi bishimiye ko umuryango wabo watangiye ari uwa babiri wamaze kunguka undi muntu wa gatatu.

Juma Jux n’umugore we bashyingiranywe muri Mata 2025, mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye muri Nigeria, baza gukora kwiyakira muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2025.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse no kwiyakira hagaragaramo abenshi mu byamamare byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho n’Umunyarwandakazi Alliah Cool ari mu bitabiriye.

Umuhanzi Juma Jux yabwiye umugore we ko igihe kigeze ngo bakurikize imfura yabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35