Kitoko ategerejwe mu gitaramo muri Canada
Umuhanzi Kitoko Bibarwa ategerejwe muri Canada mu gitaramo nyuma y’iminsi amaze azenguruka mu Turere twa Rubavu, Musanze, Nyagatare na Bugesera mu bitaramo bya ‘Summer Country tour’ ibitaramo byasize yongeye kugaragarizwa urukundo n’urukumbuzi.
Ni igitaramo giteganyijwe ko kizabera muri Canada mu Mujyi wa Montreal bikaba biteganyijwe ko azataramira abakunzi be baherereye muri icyo gihugu. Uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ateguza abakunzi b’umuziki we ko badakwiye gucikwa n’icyo gitaramo yanditse ati: “Ntimuzacikwe n’icyo gitaramo nzabataramo.”
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya avuye ku rubyiniro mu bitaramo bya ‘Summer country tour’ yayibwiye ko yashimishijwe n’uko abakunzi be baririmbanye na we indirimbo zose ijambo ku rindi kandi bimuha imbaraga.
Ati: “Abanyarwanda ni beza, natunguwe no kubona turirimbana ijambo ku rindi indirimbo zose cyane cyane iza kera barazibuka neza cyane. Urukundo rwabo rumpa imbaraga zo kutabatenguha.”
Ni ibitaramo byabaye nyuma gato y’uko Kitoko yari agarutse mu Rwanda burundu nyuma y’imyaka isaga 10 yari amaze mu Bwongereza aho yari yaragiye kwiga no gushakisha ubuzima nyuma y’ibyamujyanye agahitamo kugaruka gukomereza ubuzima mu Rwanda.
Benshi bibazaga ko igihe cyari gishize uwo muhanzi adahari yazagorwa no kongera kwisanga mu muziki ariko biza kugaragara ko agikunzwe kandi agishoboye gutaramira abakunzi b’ibihangano bye.
Biteganyijwe ko Kitoko azataramira muri Canada tariki 25 Nyakanga 2026, ibyo abakunzi be bahatuye n’abatuye mu Rwanda bakiriye neza bagaragaza ko babyishimiye.


