Byinshi ku gikombe cy’Isi gitangwa ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa
Guhera ku ya 11 Kamena kugera ku ya 19 Nyakanga uyu mwaka, abakunzi b’Umupira w’Amaguru bari gukurikira uko imikino y’Igikombe cy’isi iri kugenda aho igeze muri 1/4 cy’irangiza, utirengagije ko abakinnyi bakomeye muri Ruhago barimo Cristiano Ronaldo, Neymar Junior, Vinícius Júnior n’abandi bamaze gusezererwa muri iri rushanwa. Wari ubizi se ko kuva cyatangira gukinwa kugeza ubu nta kipe n’imwe ifite icy’umwimerere?
Igikombe cy’Isi cyatangiye gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 1930, aho cyakiniwe muri Uruguay ari na yo yacyegukanye itsinze Argentina ibitego 4 kuri 2. Icyo gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryari rifite itegeko ko igihugu kizatwara igikombe cy’umimwerere ari ikizatwara irushanwa inshuro 3 mbere y’ibindi.
Mu mwaka wa 1958 ni bwo Brazil yatwaye iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere itsinze Sweden yari yaryakiriye ibitego 5 kuri 2. Mu mwaka wa 1962 mu irushanwa ryabereye muri Chile, Brazil yaritwaye itsinze Czechoslovakia ibitego 3 kuri 1 ndetse no muri Mexico irongera iritwara mu mwaka wa 1970 itsinze u Butaliyani ibitego 4 kuri 1.
Ibi byatumye Brazil iba igihugu cya mbere mu mateka y’Isi cyatwaye igikombe cy’Isi cy’umwimerere mu mateka yacyo. Icyo gihe iki gikombe cyitwaga Jules Rimet Trophy kitari cyaba Fifa World Cup Trophy.
Mu mwaka wa 1983 iki gikombe cyaribwe aho cyari kibitse mu nyubako y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu mujyi wa Rio De Janeiro nticyongera kuboneka bituma na Brazil yagihawe itakigumana burundu.
Nyuma yaho itegeko rya FIFA ryarahindutse rivuga ko nta gihugu kizongera guhabwa iki gikombe cy’Isi nyirizina ukundi ndetse n’izina ryacyo rihinduka FIFA World Cup Trophy. Muri make igihugu cyabashije kubika Igikombe cy’Isi cy’umwimerere ni Brazil ariko na yo ntacyo igifite.
Kuva icyo gihe Ikipe y’Igihugu igitwaye, ihabwa icyumwimerere ikiri mu kibuga, ikacyishimishaho, ikifotoza byarangira kigasubizwa FIFA ikakijyana mu mutamenwa wacyo urinzwe cyane mu mujyi wa Zurich muri Switzerland.
Imiterere y’Igikombe cy’Isi cy’umwimerere
Igikombe cy’Isi cy’umwimerere kiba gikoze muri Zahabu ya nyayo ku kigero cya 75% ndetse n’icyuma kingana na 25% ituma kigira uburemere ndetse no gukomera bihagije, ibi bibarwa nka 18-karat gold, ni ukuvuga ibice 18 bya Zahabu muri 24 bikigize.
Ikindi wa menya ni uko imbere kiba kidatsindagiyemo zahabu mu rwego rwo kukigabanyiriza uburemere ndetse n’amafaranga akigendaho bitewe n’igiciro cya zahabu.
Amategeko n’amabwiriza ajyanye n’Igikombe cy’Isi cy’umwimerere
Igikombe cy’Isi cyihariweho na FIFA, nta gihugu cyemerewe kukibika burundu, ikipe igitsindiye igihabwa byo kwifotoza gusa. Abantu bose ntibemerewe kugikoraho, ababyemerewe gusa ni abigeze kugitwara, abayobozi ba Leta, abakozi bakuru ba FIFA, abakinnyi ndetse n’abatoza bagitwaye mu gihe cyo kucyishimira, abandi bose babanza kwambara utwenda tw’intoki tw’umweru mu rwego rwo kucyubaha.
Kigomba guhita kigaruka muri FIFA, ntigishobora kugurishwa, kugurwa cyangwa gukoreshwa nk’umutungo w’umuntu ku giti cye. Iki gikombe cy’Isi kigomba kurindwa n’umutwe udasanzwe, FIFA ikaba izi neza aho kiri nuko kigiye gukoreshwa, kandi amazina y’abagitwaye ntiyandikwa ku gikombe nyirizina yandikwa ku gice cy’Icyatsi cyo hasi.
Kuva Igikombe cy’Isi cyatangira muri Uruguay mu 1930, ibihugu bimaze kugitwara inshuro nyinshi ni Brazil imaze kugitwara ishuro 5 (1958, 1962, 1970, 1994, 2002), u Budage inshuro 4 (1954, 1974, 1990, 2014), u Butaliyani inshuro 4 (1934, 1938, 1982, 2006) ndetse na Argentina imaze kugitwara inshuro 3 (1978, 1986, 2022).
