Umuhanzi Maji Maji yahishuye aho abasirikare 600 bakuye imbaraga zo gutsinda urugamba

Umuhanzi Maji Maji yahishuye aho abasirikare 600 bakuye imbaraga zo gutsinda urugamba

Umuhanzi akaba n’umwe mu ngabo 600 za RPA zari muri CND, Nkurunziza Pierre Damien, uzwi nka Maji Maji yahishuye aho bakuye imbaraga zo gutsinda urugamba rwo kubohora Kigali nyuma y’umunsi indege y’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal imanuwe.

Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, Nkurunziza avuga ko yasanze abandi ku rugamba mu ntangiriro za 1992, ndetse akaza kugira umugisha wo gutoranywa mu ngabo 600 zari i Kigali mu Nteko Ishinzwe Amategeko muri gahunda yo kuvanga ingabo nk’umwe mu myanzuro y’inama y’imishyikirano yabereye i Arusha muri Tanzania.

Nkurunziza avuga ko kuri we byari umugisha gutoranywa mu ngabo 600 bagombaga kuza i Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko bazanywe no kurinda Abayobozi babo ati: “Byaranshimishije cyane kuza mu ngabo 600, kuko mu kuzitoranya nahamagawe ndi uwa Gatatu.”

Akomeza avuga ko bamaze kugera muri CND bahawe amabwiriza, bakabereka aho bazaba n’uko akazi kagomba gukorwa icyakora ngo nubwo bari baje mu mishyikirano batunguwe no kubona ibintu bihinduye isura indege ya Habyarimana Juvenal ikamanurwa ari nabwo batangiye urugamba rwo kwirwanaho.

Ati: “Tugeze CND, twahawe amabwiriza y’uko tugomba gukora inshingano zo kurinda twari dutegereje amahoro haza ibyago ariko biba byiza kuko twari duteguye imitima yacu, dutangira urugamba twasohokeye mu byerekezo bitandukanye (ibyambiko by’amarasaniro).”

Nkurunziza yongeraho ko kimwe mu byabongereye imbaraga bagatsinda urugamba rwa Kigali (Morale) harimo n’amagambo umuyobozi bari kumwe yababwiye agahamya ko umuyobozi mwiza ashobora gutuma Abasirikare bakora n’ibigaragara ko bidashoboka.

Ati: “Gusa hari amagambo ntashobora kwibagirwa kuri uwo munsi abayobozi. Uwari umuyobozi wacu icyo gihe ubu ni Col.Tumwine Jacob, yatubwiye amagambo ntashobora kwibagirwa yaratubwiye ati ‘Ni nde wigeze abona uko Leta zifatwa, ni twe ba mbere bahagurutse mu Nteko Ishinga Amategeko, itegeko dushyizeho ni iryo gutsinda’ urugamba hari umugaba mugendana ukumva nta n’isasu ryakumena.

[….] Arangije aratubwira ati buri wese yavuye iwabo aje gushaka umwanzi kandi twagize umugisha iburyo arahari, ibumoso ni uko, imbere n’inyuma naho turahabona umwazi. muhe Imana icyubahiro, harya ubwo uwo muntu wamutsindanwa ute? Ntashobora kumva ku mutima.”

Akomeza avuga ko indirimbo zitera imbaraga abasirikare bari ku rugamba ariko kandi ijambo n’amabwiriza y’umuyobozi na byo bishobora kubatera imbaraga zibageza ku ntsinzi. Nkurunziza asoza avuga ko yagiye ku rugamba akibyiruka kuko yumvaga atewe ishema no gutabarira Igihugu cye kandi anezezwa nuko icyo barwaniye bakigezeho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25