Umujyi wa Tyazo wahoze ari Isantere iciriritse, wabaye umutima w’Iterambere rya Nyamasheke
Imyaka 32 ishize u Rwanda rubohowe n’ingabo za RPA–Inkotanyi, impinduka z’iterambere zigaragarira mu bice bitandukanye by’Igihugu. Akarere ka Nyamasheke ntikasigaye inyuma. ‘Imvaho Nshya’ yasuye I Tyazo, ahahoze ari isantere y’utubari tw’inzagwa, yahindutse umujyi w’amagorofa n’ibikorwa by’iterambere bifatika.
Ababonye Tyazo mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu bavuga ko impinduka zaturutse ahanini ku muhanda wa kaburimbo ‘Kivu Belt’, uhuza Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Isantere yabarizwagamo utubari dutanu tw’urwagwa, none ubu ni umujyi ufite amagorofa arenga 20, harimo akorerwamo ubucuruzi bugezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Iterambere ryihuse ryatangiye mu 2012 ubwo hubakwaga Kibogora Polytechnic, rikomeza mu 2015 ubwo umuhanda ‘Kivu Belt’ wahageraga, ndetse mu 2021 agashami kawo ka Tyazo – Kibogora – Kabuga gashyirwamo kaburimbo.
Tyazo ya kera: Isantere y’ibihuru n’utuzu tw’urwagwa
Kabanda Appolinaire, wahageze mu 1975, yibuka ko kugeza mu 1994 igice kinini cyaho cyari ishyamba. Ati: “Aha hose hari ibihuru, utuzu tutarenga dutanu tw’urwagwa. Umuhanda wari mubi cyane, hanyuraga bisi ya ONATRACOM yonyine kuva Karongi kugera Kamembe. Abashakaga kujya i Kigali kurangura bamaraga iminsi itatu mu nzira, nta buryo bwo guhamagara ngo ubaze umuntu aho ari.”
Kabanda avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Tyazo ifite abacuruzi nka 20, ukomeye acuruza radiyo, umunyu, isabune n’isukari. Amashanyarazi yabonekaga gusa mu Bitaro bya Kibogora, abaturage basigaye babaho mu mwijima. Ati: “Amashanyarazi yahageze mu 1998. Abana batangiye kwiga ari benshi, ababyeyi babacanira ngo basubiremo amasomo. Mbere radiyo yashyirwagamo amabuye.”
Kuba nta mabanki cyangwa ibigo by’imari byari bihari byatumaga abaturage batizigamira, kandi abashakaga gukora ubucuruzi bahoraga bafite impungenge z’abajura.
Umuhanda wa ‘Kivu Belt’ wahinduye ubuzima ku buryo bugaragara
Kabanda akomeza agira ati: “Umuhanda wa ‘Kivu Belt’ wahageze mu 2015, abantu batangira kubaka inyubako zifatika, amabanki agera hano. Iterambere ryihuse mu 2021 ubwo agashami k’uwo muhanda ka Tyazo – Kibogora – Kabuga gashyiriwemo kaburimbo. Ubu hari abacuruzi hafi 300, amagorofa agera kuri 20. Tyazo yabaye umujyi nyawo.”
Akurukundo Consolée, ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, avuga ko mbere y’umuhanda ubucuruzi bwari bugoye: “Imodoka yazanaga ibicuruzwa igapfira mu nzira, bimwe bikamenagurika. Nigeze guhomba ibifite agaciro ka 250 000 Frw. Ubu ntibyashoboka.”
Consolée yemeza ko abagore n’urubyiruko bakangutse, bakinjira mu bucuruzi: “Umubare w’abagore bikorera warazamutse cyane. Dutangiye gutekereza ishoramari rinini, no kurangura mu bihugu byo hanze. Amahirwe y’iterambere ntasiga umugore.”
Abaturage bavuga ko ubu ibicuruzwa byose bibasanga aho bari, ibigo by’imari bikabegereza serivisi. Amashanyarazi n’itumanaho byorohereje ubucuruzi, abana biga neza, ababyeyi babasha kubacana amatara.
Tyazo ubu ifatwa nk’umujyi w’akarere, aho ubucuruzi bwagutse bugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga, amacumbi, resitora n’amahoteli. Abaturage bemeza ko ari impinduka ziturutse ku bufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bwa Leta.
Bashimira Perezida Kagame, basaba isoko risobanutse
Abaturage bashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no kuruyobora mu nzira y’iterambere. Bavuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ritagira usigaye inyuma ari byo byatumye Tyazo ibasha kwiyubaka.
Ku kibazo cy’isoko ridasobanutse, Uzamukunda Isabelle, Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Nyamasheke, yizeza ko rizubakwa vuba: “Isoko risobanutse riri mu nzira zo kubakwa. Abikorera turi kwibumbira hamwe ngo turyubake.”
Avuga ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke cyerekana ko uzava kuri Santere ya Kinini ukagera mu Kirambo, bityo amagorofa ari muri Tyazo akaziyongera. Ati: “Twiteguye kubyaza umusaruro ku bufatanye n’abashoramari.”
Uruhare rw’abikorera n’Akarere
Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashimira abikorera: “Ni bo shingiro ry’ubucuruzi n’ishoramari ritanga akazi. Turabashishikariza gukomeza uwo mujyo w’iterambere.”
Yizeza ko Akarere kazakomeza kubaba hafi mu bujyanama no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke, kugira ngo Tyazo ikomeze kuba igicumbi cy’amahoteli n’ibikorwa by’iterambere.
Tyazo, yo hambere yari isantere y’utubari tw’inzagwa, ubu ni umujyi w’amagorofa, amabanki, amashuri n’ubucuruzi bugezweho. Iterambere ryagejeje Nyamasheke ku rwego rudasanzwe, rikaba rishingiye ku bufatanye bw’abikorera, ibikorwa remezo bya Leta, n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.


