Igor Mabano yunze mu rya Chameleon

Igor Mabano yunze mu rya Chameleon

Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano yunze mu rya mugenzi we ukorera umuziki mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Jose Chameleon, wasabye Bruce Melodie na The Ben ko bakorana indirimbo ‘collabo’.

Ibi Igor Mabano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) avuga ko nyuma y’ibitaramo byazengurukaga Igihugu ‘Summer Country Tour’ byahuriragamo abahanzi Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza. Avuga ko nk’abahanzi babiri barimo basa nk’abahanganye ari bo Bruce Melodie na The Ben, bagombye gukora ikintu cyerekana ko nta hangana ririmo bagahurira ku rubyiniro bagaha ibyishimo abafana.

Yagize ati: “Kuki tutabonye amashusho wenda Bruce Melodie niba ari we waririmbye bwa nyuma The Ben amusanga ku rubyiniro akamubwira ati dusoje igitaramo tumanike amaboko twitahire, bakatubwira bati: nubutaha turabaha indirimbo yacu twembi? Chameleon yabisabye Ben na Melodie, ati: muturangirize ibitaramo muduha indirimbo.” 

Mabano yakomeje agira ati: “Icyo gihe twebwe barumuna babo turi inyuma dusigarana umukoro ugira uti: kuki twebwe tutatangira bimeze nk’ihangana tukazabisoza bimeze nk’aho nta n’iryari rihari. Babitekerezeho nka bakuru bacu.”

Ibi yavugaga umuhanzi Jose Chameleon yabibasabye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabanjirije ibi bitaramo bya  ‘Summer Country Tour’ cyabaye ku wa 5 Kamena 2026 kibera muri ‘Camp Kigali’ asaba ko nyuma y’ibitaramo bakwiye no gukorana indirimbo.

NIYIRORA Theogene

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25