Killaman yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana

Killaman yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman muri filime nyarwanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, yasezeranye imbere y’Imana na Umuhoza Shemsa mu musigiti wa Markaz ahazwi nko KwaKadafi, mu muhango wakurikiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

Aba bombi bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore, basezeranye imbere y’Imana no mu mategeko nyuma y’amezi ane hakwirakwizwa ibihuha by’uko Killaman aca inyuma umugore we, n’umwe mu bakinnyi bakinana filime.

Mu kiganiro yanyujije ku Isimbi TV, Killaman  yavuze ko hari abashaka kumusenyera urugo, kandi ko ibyo yanyuranyemo n’umugore we bitamwemerera kumwanga.

Ati: “Umugore wanjye twabanye amezi agera muri 3 atarisukisha, ntiwapfa kubona umukobwa ubyihanganira, twamaze imyaka 2 tubana nta gitenge ndamugurira acyambara imyenda yazanye, imwe yaranayikopesheje ntabyo nzi. Rero biragoye ko aho bigeze hari uwamundutira.”

Akomeza avuga ko umugore we baramutse batandukanye atariye ku mafaranga asigaye afite atazibabarira.

Ati: “Nabwiye umugore wanjye ngo urabizi ko twariye kawunga yonyine n’imboga zinyabutongo, twageraho tukanabikunda. Wabayeho ntagukoreshereza imisatsi nta nakugurira imyenda, ndakwinginze ihangane tubanze turye aya mafaranga, kuko sinakwibabarira ugiye abonetse.”

Killaman yatangiye gukina filime, akina mu y’urwenya ya Nyaxo, nyuma na we aza gushinga icyitwa Killaman Empire, aho yandika akanakina filime zitandukanye harimo my heart n’izindi.

Killarman n’umugore we bamaranye imyaka umunani, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25