Killaman yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana

Killaman yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman muri filime nyarwanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, yasezeranye imbere y’Imana na Umuhoza Shemsa mu musigiti wa Markaz ahazwi nko KwaKadafi, mu muhango wakurikiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

Aba bombi bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore, basezeranye imbere y’Imana no mu mategeko nyuma y’amezi ane hakwirakwizwa ibihuha by’uko Killaman aca inyuma umugore we, n’umwe mu bakinnyi bakinana filime.

Mu kiganiro yanyujije ku Isimbi TV, Killaman  yavuze ko hari abashaka kumusenyera urugo, kandi ko ibyo yanyuranyemo n’umugore we bitamwemerera kumwanga.

Ati: “Umugore wanjye twabanye amezi agera muri 3 atarisukisha, ntiwapfa kubona umukobwa ubyihanganira, twamaze imyaka 2 tubana nta gitenge ndamugurira acyambara imyenda yazanye, imwe yaranayikopesheje ntabyo nzi. Rero biragoye ko aho bigeze hari uwamundutira.”

Akomeza avuga ko umugore we baramutse batandukanye atariye ku mafaranga asigaye afite atazibabarira.

Ati: “Nabwiye umugore wanjye ngo urabizi ko twariye kawunga yonyine n’imboga zinyabutongo, twageraho tukanabikunda. Wabayeho ntagukoreshereza imisatsi nta nakugurira imyenda, ndakwinginze ihangane tubanze turye aya mafaranga, kuko sinakwibabarira ugiye abonetse.”

Killaman yatangiye gukina filime, akina mu y’urwenya ya Nyaxo, nyuma na we aza gushinga icyitwa Killaman Empire, aho yandika akanakina filime zitandukanye harimo my heart n’izindi.

Killarman n’umugore we bamaranye imyaka umunani, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52