Kigali: Harimo kumurikwa indirimbo z’Abanyarwanda zakusanyijwe n’Ababiligi

Kigali: Harimo kumurikwa indirimbo z’Abanyarwanda zakusanyijwe n’Ababiligi

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 27 Ukwakira 2023, u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu kuzirikana umurage uri mu majwi n’amashusho. Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Uyu munsi witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, Rudatsimburwa Albert, Nzayisenga Sophie, Tuyisenye Intore, Abasaza b’Inararibonye n’abandi bahanzi.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Umurage uri mu majwi n’amashusho. Umuyoboro w’umuco n’amateka by’abanyarwanda’.

Kimwe mu bikorwa birimo gukorwa ni ukumurika indirimbo gakondo z’Abanyarwanda zakusanijwe n’Ababiligi guhera mu gihe cy’Ubukoloni mu rwego rw’ubushakashatsi (1954 – 2007 ziri mu bubiko bw’Inshyinguranyandiko y’Igihugu.

Ni imurika rigamije gushyira ahagaragara izi ndirimbo n’imbyino ngo Abanyarwanda bazigereho, bazikoreshe nk’umurage w’Igihugu.

Uwineza Marie Claude, Umuyobozi w’inshyinguranyandiko y’igihugu mu Inteko y’Umuco, yavuze ko uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda.

Yagize ati “Umurage wacu ni igicumbi tuvomamo amateka, ubumenyi, ibidufasha kumenya uko dukwiye kwitwara”.

Avuga ko ari ngombwa kuzirikana umuco no kuwitaho.

Umushakashatsi Prof Mbonimana Gabriel asobanura ko Muzika ari ijambo rikomoka mu kiratini.

Hamuritswe ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo yanditse kitwa ‘Patrimoine Musical du Rwanda – Musique Traditionalle’.

Muri icyo gitabo avuga ko indirimbo za Kera kugeza  mu 1952, inyinshi ntabwo zivanze n’ikinyarwanda.

Avuga ko yagize amahirwe yo kwiga muzika ayigishijwe na Padiri Eustache Byusa.

Sylvestre Rwagasana yanditse indirimbo ahagana mu 1940.

Ubushakashasti kuri muzika yabukoze 1957. Yakoze ubushakashatsi ku ndirimbo ‘Inyange ihatse Ibigarama’ aho yari ari i Nyanza.

Indirimbo Rugwizaguhinda yaririmbiwe umwami Yuhi IV Musinga amaze gucirirwa ishyanga.

Yanditse igitabo 1971 kitwa ‘Musique Traditionalle Rwandaise’ yacyanditse yiga muri Kaminuza acyandika mu mezi Abiri.

Ku myaka 14 yahimbye indirimbo ya Mbere mu Kinyarwanda agaragaza ko akumbuye abana biganaga.

Inkuru irakomeza…..

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35