Kigali Boss Babes yabagaho mu buzima bw’igihuha -Alliah Cool

Kigali Boss Babes yabagaho mu buzima bw’igihuha -Alliah Cool

Umushabitsi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime mu Rwanda Isimbi Aliance uzwi nka Alliah Cool yemeje ko Kigali boss babes (KBB) yabagaho mu buzima bw’igihuha (ikinyoma), ahubwo ko ubu ari bwo bagiye kubaho ubuzima bwa nyabwo.

Hashize igihe kitari gito itsinda ry’abakobwa biyise abakire bishyize hamwe, aho benshi mu bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro usanga batabyumva neza ndetse hakaba n’abavuga ko ari abo bita aba slay queen

Mu kiganIro yagiranye na Radio Rwanda Isimbi yasobanuye icyo KBB ari cyo, anasobanura ikibatera kubaho mu buzima bw’igihuha.

Ubwo yari abajijwe itandukaniro riri hagati y’itsinda rya Kigali Boss Babes n’abitwa Slay Queens, Alliah Cool yavuze ko bo atari aba slay queens, yifashishisha urugero rwa resitora (Restaurant), aho yavuze ko iyo umuntu akora ubucuruzi ashakisha icyamufasha kumenyekanisha ibyo akora (Marketing).

Ati: “Kigali Boss Babes nk’umukinnyi wa Filime cyangwa umuntu uyitegura, reka mfate urugero rw’umucuruzi, iyo umuntu agiye gukora ubucuruzi runaka, ashakisha ikintu kiri bumufashe kumenyekanisha ibikorwa bye, ku buryo abantu bamukurikira bamenya aho akorera n’ibyo akora.”

Akomeza agira ati: “Natwe kubera ko twari dufite gahunda yo gukora icyo twise Reailty tv show, twaratekereje tubona ikintu gishobora gutuma Abanyarwanda ari twe berekezaho amaso, duhimba ikintu cyabidufashamo nkuko bamwe mu basitari babikora iyo bafite ibitaramo cyangwa ibindi bihangano bagiye gushyira ahagaragara, ariko ubu noneho turashaka kugaragaza ubuzima bwacu bwa nyabwo bitari mu buryo bwo gukurura abakiliya.”

Alliah cool aheruka kugaragara ari kumwe na Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, aho avuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mikoranire igamije kuzatera inkunga imwe mu mishinga afite irimo  uwo kwita no gufasha abakobwa babyaye bakiri bato gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35