Kevin Hart n’umuryango we baje kuruhukira mu Rwanda

Kevin Hart n’umuryango we baje kuruhukira mu Rwanda

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’ikirangirire wa filimi ziganjemo izisetsa, Kevin Darnell Hart wamenyekanye nka Kevin Hart, yazanye n’umuryango we kuruhukira mu Rwanda. 

Amakuru y’uko ari mu Rwanda, yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 nyuma y’uko bitangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inzu y’imideli ya Haute Baso.

Iyi nzu y’imideli yanditse ubutumwa buherekejwe n’amafoto ya Kevin Hart, umugore we n’abana, bagaragaza ko bishimiye kubakira ndetse banongeraho ko kubahahira byabanejeje cyane.

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ku Isi.  Yatangiye akora ibirori by’urwenya, nyuma aza kuba umwe mu bakinnyi ba filimi bakunzwe muri Hollywood ndetse no mu biganiro bya televiziyo.

Nyuma yo gutsinda amarushanwa menshi y’urwenya (comedies), Kevin Hart yatangiye kumenyekana cyane mu 2001 ubwo yashyirwaga mu ikinamico ryo kuri televiziyo ryitwa undeclared.

Hart w’imyaka 44 yamenyekanye muri filimi zitandukanye nka ‘Think Like a Man’, ‘Ride Along’, ‘The Secret Life of Pets’, Jumanji akinanamo na The Rock n’izindi nyinshi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25