Kera kabaye umukino wa Rayon Sports na APR FC washyizwe mu Kuboza

Kera kabaye umukino wa Rayon Sports na APR FC washyizwe mu Kuboza

Nyuma y’igihe umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC wimuwe bigateza urujijo, urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere “Rwanda Premier League” rwemeje uyu mukino uzakinwa tariki ya 7 Ukuboza 2024 saa kumi n’ebyiri kuri Sitade Amahoro. 

Ibi byatangajwe n’uru Rwego kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo.

Tariki ya 14 Nzeri 2024 ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira ikipe ya APR FC kuri Sitade Amahoro, ariko ntiwakinwa kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga imikino ya CAF Champions League.

Rwanda Premier League yabanje kugaragaza ko uyu mukino wakinwa tariki ya 19 Ukwakira, ariko APR FC ibyamaganira kure ivuga ko yabanza gukina ibindi birarane by’umunsi wa mbere n’uwa kabiri.

Kugeza ubu Rayon Sports ni yo yatwaye shampiyona n’amanota 23 mu mikino icyenda imaze gukina naho APR FC ifite amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42