Kenza ufite inkomoko mu Rwanda yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Bubiligi

Kenza ufite inkomoko mu Rwanda yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Bubiligi

Nyuma y’amezi atari make ahatanye mu marushanwa ngarukamwaka ya Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza Johanna Amaloot ufite inkomoko mu Rwanda ni we wegukanye iryo kamba rya 2024, ahigitse abandi 32 bari bahatanye.

Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi byabereye mu gace ka Adikerke de Panne, mu nzu y’imyidagaduro ya Proximus Theater, mu ijoro ryo ku itariki 24 Gashyantare 2024.

Mu bakobwa 32 bari bitabiriye iri rushanwa, hari hasigayemo 15, bari barimo Kenza wari wambaye nomero 32 biyerekana imbere y’akanama nkemurampaka, maze hatangazwa ko Kenza ari we wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Bubiligi wa 2024, asimbuye Emillie Vanstteenkiste wari ufite iri kamba yegukanye mu 2023.

Kenza w’imyaka 21, usanzwe ari umunyamideli, akoze ayo mateka yaherukaga gukorwa na Miss Sonia Rolland wabaye nyampinga w’u Bufaransa wa 2000.

Kenza Johanna Ameloot wakoze amateka yo kuba umukobwa wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda, ubaye nyampinga w’u Bubiligi, nyina umubyara ni Umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne, wakuriye i Burundi, nyuma agataha mu Rwanda, ari na ho yavuye yerekeza mu Bubiligi, yashakiye akanabyarira umukobwa we Kenza Ameloot wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Bubiligi 2024.

Nyampinga w’u Bubiligi wa 2024, aherutse gutangaza ko akunda kugenderera u Rwanda cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, kandi ko ari igihugu yisangamo.

Yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana bo mu Bubiligi batishoboye gukomeza amashuri, kandi ko yishimira urwego u Rwanda rumaze kugeraho rwo kwikemurira ibibazo.

Kenza yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri ubu akaba ari umunyeshuri mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga, akaba n’umunyamideli wabigize umwuga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25