Kenya: Umuyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi

Kenya: Umuyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi

Umunyarwenya ubifanya n’umuziki mu gihugu cya Kenya Eric Omondi yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwigaragarambya ku Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena, ni bwo umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi ubwo yigaragambirizaga hanze y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yari atwaye ifarashi ari kumwe n’itsinda  ry’abantu bake bigaragambyaga.

Uyu musore uherutse gupfusha umuvandimwe we Fred Omondi yagaragaraye mu mashusho yacicikanaga avuga ko adatinya urupfu, abwira abashinzwe umutekano ko niba bashaka kumwica, bamwica kuko n’umuvandimwe we yapfuye.

Yagize ati “Umva niba mushaka kunyica muze munyice n’umuvandimwe wanjye yarishwe.”

Ni igikorwa Omondi yari amaze iminsi ahiga kuzakora igihe Inteko Ishinga Amategeko itagira icyo ikora ku itegeko rigenga imiziki muri Kenya, avuga ko akeneye ko abahanzi bahabwa agaciro hagahinduka uburyo bafatwa kuko bafatwa nabi.

Mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi ni bwo yagiye yumvikana avuga ko mu gihe nta cyakorwa ku byo ashinja Inteko Ishinga Amategeko azahigaragambiriza.

Yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri icyo gihugu, kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka, abashya bazabyikorera.

Yari yavuze ko bitarenze tariki 16 Kamena 2024 ibyo bigomba kuba byahindutse bitakunda agahita yigaragambya, biza gukomwa mu nkokora n’uko yahise apfusha umuvandimwe we bari bafatanyije  umwuga wo gusetsa,  witabye Imana tariki 15 Kamena 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48