Kamonyi: Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Kamonyi: Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Kuri uyu wa Gatanu, abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye ahazwi nko mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, harimo 8 bakomeretse cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije RBA ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka 8 zirimo 3 zari zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yatangaje ko ikamyo yanyuze ahantu hatemewe, ibyatumye igonga izi modoka.

CP Kabera yavuze ko abakometse bajyanwe kuri Centre de Sante ya Kamonyi, ariko nyuma byagaragaye ko hari abakomeretse cyane 8 bagomba kujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

Mu butumwa yatanze, CP Kabera yagize ati “Abantu bakwiye gukoresha neza umuhanda kuko yaba abatwara ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru n’abandi, bagomba kumva ko batawugendamo bonyine, abantu bakwiye korohererana, urumva kubera kunyuranaho ahantu hatemewe byatumye imodoka zigongana.”

Yavuze ko kutubahiriza gusa amategeko, bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi, abantu bakaba bakwiye kumva ko ari inshingano zo kwirinda no kurinda abandi.

© RBA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14