Juno Kizigenza yashimye abakunzi be abatura album ye yambere

Juno Kizigenza yashimye abakunzi be abatura album ye yambere

Umuhanzi Juno Kizigenza yarangije gutunganya album ye ya mbere yise “Yaraje” ayitura abamukunda ndetse nabamufashije kugera magingo aya, ni album ikubiyemo indirimbo yakoranye n’ibyamamare mu Rwanda nka Butera Knowless, Kenny Sol , Bruce Melodie, Riderman, Bull Dogg, King James ndetse n’umunyamakuru Ally Soudy.

Iyi album ayikoze nyuma y’imyaka itatu amaze akora umuziki kinyamwuga, ni album igaruka ku buzima bwe kuva mu bwana bwe kugeza atangiye urugendo rwa muzika nk’umwuga.

Juno Kizigenza yavuze ko akiri muto yakuze yumva ibiganiro by’imyidagaduro na siporo, agakura atazi uko bizagenda ngo abyisangemo cyangwa se yatumirwa muri byo.

Nyuma yo guhura na Bruce Melodie mu myaka itatu ishize bagatangira gukorana, Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe badasiba gucurangwa kuri radiyo na televiziyo byo mu gihugu no hanze yacyo.

Iyi album yise “Yaraje” isobanura inzozi ze iriho indirimbo 17 zirimo Yaraje, Champion, Roke, Abradacabra , Isengesho, Mama, Biraryoha, Tonight , Ikirara, Zezenge, Lavie, n’izindi esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi.

Izo zirimo You yakoranye na King James, Umugisha yakoranye na Butera Knowless, Overdose yakoranye na Bull Dogg, Umusore yakoranye na Ally Soudy , My Wife yakoranye na Riderman, Igitangaza yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol.

Ibi bihangano bigize iyi album yakoze mu mezi 12 bizajya ahagaragara ku wa 15 Kamena 2023.

Juno Kizigenza akoze iyi album nyuma ya EP (Extended Play) yise 6kg yasohotse mu 2021 ikubiyeho indirimbo esheshatu zakunzwe cyane nka Aracyagwa, Monica, Taruka, Umufungo, Konsoma na Birenze.

Yavuze ko iyi album igamije kwishimira ibyiza amaze kugeraho nyuma y’imyaka itatu amaze atangiye muzika by’umwuga ndetse no gushimira abantu batandukanye bamugaragarije urukundo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatsibo: Kuva mu makimbirane byatumye abari abakene bigira 30 Nzeri 2026 Saa 11:21
  2. Rubavu: Kubungabunga umugezi wa Sebeya byahinduye imibereho y’abaturage 30 Nzeri 2026 Saa 11:04
  3. Nel Ngabo agiye gutaramira muri Amerika ku nshuro ya mbere 30 Nzeri 2026 Saa 10:29
  4. Shema Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye 30 Nzeri 2026 Saa 06:45
  5. Amavubi yatsindiye Cap-Vert iwayo mu guhatanira kujya muri CAN 2027 29 Nzeri 2026 Saa 20:45