Jérémy wakunzwe muri Filimi ‘Trop jeune pour moi’

Jérémy wakunzwe muri Filimi ‘Trop jeune pour moi’

Jérémy Minui ni umwanditsi, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filimi w’Umufaransa, wavutse ku itariki ya 16 Ukuboza mu 1986, avukana na Michaël. Nyina umubyara Nicole Calfan na we yari w’umukinnyi wa filime naho se François Valéry yari umuririmbyi.

Nyuma ya firime ngufi nyinshi zakozwe mu mpera z’imyaka ya za 2000 ndetse no kugira uruhare mu kwamamaza, Jérémy Minui yagaragaye cyane kubera filime ye ngufi, ‘Chronique de l’ennui’, yakozwe mu 2011.

Nyuma yandika inyandiko za filime ngufi ya Jaya mu 2015, yabaye nk’ikimenyetso kuko yayikoze mu 2016. Yategereje indi myaka mike mbere yuko film ye ya mbere yerekana  filimi yise ‘Meurtres  a Coentin’ , yanyuze kuri televiziyo mu 2019.

Nyuma, kuri televiziyo niho umwuga we wawatangiye kumenyekana, kugaragara. Yahamagariwe rero kuyobora ibice bitatu bya filimi, icya 6, 7 n’icya 8  bya filiyi yiswe igihembwe cya kabiri cya Balthazar, igice (serie) cyatambutse kuri TF1.

Hafashwe amashusho cyane kuri njye wari muto, mu 2020, film yakozwe by’umwihariko na Hélène de Fougerolles na Arielle Dombasle. Mu 2020 na n’ubu kuri TF1 yayoboye ibice bibiri by’igihembwe cya cumi, hanyuma bine mu gihembwe cya mbere ya Grand Hôtel.

 Muri 2022, Jérémy Minui yayoboye ibice bibiri bya mbere bya serie ‘Une si longue nuit’ yafatanyijemo n’abandi bakinnyi barimo Mathilde Seigner, Jean-Pierre Darroussin na Sayyd El Ami kuri televiziyo TF1. Yanahawe ibihembo bitandukanye kubera filime.

Jérémy Minui azwi muri filime zirimo Meurtres à Cotentin (2013), Je suis la mémoire du geste (2016), Une si longue nuit, Le Canal des secrets, Trop jeune pour moi….

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52