Irushanwa rya ‘Show Me Your Talent’ rikomereje Amerika – AMAFOTO

Irushanwa rya ‘Show Me Your Talent’ rikomereje Amerika – AMAFOTO

‘Show me your Talent’ irushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Kigali rikomereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe kugaragaza impano z’abanyamuziki.

Ni irushanwa ryatangijwe na Ndisanze Elie muri Gashyantare 2023.

Icyo gihe akanama nkemurampaka k’iri rushanwa katangiranye na Mani Martin ndetse na Luckyman Nzeyimana.

Abatsinze bahemberwaga imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda.

Uwa mbere yahembwaga 200,000 FRW no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ndisanze asobanura ko kujyana iri rushanwa muri Amerika biri mu murongo wo kugaragaza impano z’abahanzi babarizwa mu bindi bihugu cyane cyane abatuye muri Amerika.

Ati “Ku nshuro ya mbere twabonye impano nyinshi z’abahanzi banyuranye ubwo twari muri Kigali. Rero nyuma y’uko ngiye muri Amerika natekereje uburyo bwo kuhakomereza iri rushanwa”.

Akomeza avuga ko mu irushanwa hifashishwa imbuga nkoranyambaga nka Youtube, Instagram, Facebook, na Tik Tok mu kugaragaza impano z’abahanzi baba bahisemo.

Agira ati “Mu by’ukuri ntabwo dufite amafaranga menshi yo guhemba urubyiruko ruba aho muri Amerika kuko rufite byose, amafaranga barayafite, rero twe tuzanye igikorwa mu rwego rwo guha rugari buri wese kuba yakwakirwa akagaragaza impano ye binyujijwe kuri ‘Show me your talent’ izajya itambutswa buri wa Gatandatu kuri Youtube.”

Irushanwa rizajya ritambuka kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro ‘Versus’ gikorwa na Luckman Nzeyimana.

Rizajya rifasha abanyempano kuzigaragaza ndetse no gushyigikirwa mu rugendo rw’abo rwo gukora ibihangano binyuranye.

Ku nshuro ya Gatatu irushanwa ‘Show me your talent’ ryegukanywe na Mutagoma Bosco Magnifique.

Icyo gihe yahishuye ko byari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yarabashije kwegukana iri rushanwa yari ahatanyemo n’abandi banyempano.

Ati “Byampaye icyizere kuko mbere yo gutwara iri rushanwa nari mfite gahunda nyinshi zo kuba nakora umuziki, kuko na mbere yaho nari mfite indirimbo ariko gahunda nari mfite zo kuba nakora indi ndirimbo zari kure cyane”.

Ku rundi ruhande avuga ko iri rushanwa ari ryo ryatumye imishinga ye yose yigira hafi. Bituma n’abantu bumvaga ko adakora umuziki, babyumva”.

Mutagoma avuka mu muryango w’abana batanu. Mu buhamya bwe avuga ko yakuze akunda umuziki muri we, kandi yumvaga igihe kizagera akawukora.

Iri rushanwa rigizwe n’ibice bitandukanye birimo nk’igice cy’abaririmba  nk’itsinda cyangwa umuntu ku giti cye, imivugo, imbyino gakondo, abanyarwenya n’abandi.

Amafoto: Janvier

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35