Inzu shya zisaga 3 000 zubakiwe abasenyewe n’ibiza mu Rwanda 

Inzu shya zisaga 3 000 zubakiwe abasenyewe n’ibiza mu Rwanda 

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyikiriza abaturage bo mu Turere twa Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Burera na Rubavu inzu nshya 3 059 n’izindi zisaga 2 000 zasanwe, mu mushinga w’ubutabazi bihuse ku bahuye n’ibiza (CERC) uterwa inkunga na Banki y’Isi.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Ngororero aho abagfize imiryango 200 yasenyewe n’ibiza byo mu mwaka wa 2023 bashyikirijwe amacumbi mashya bubakiwe, mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira wari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bahuriza ku butumwa bwo gusaba abahawe amazu kuyafata neza.

Minisitiri Maj. Gen (Rtd) Murasira yasabye abagenerwabikorwa barimo abatishoboye, gufata neza amacumbi bahawe, abibutsa uruhare rwabo mu bikorwa byo gukomeza gukumira no kurwanya ibiza, ati: “Murasabwa  gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n z’ibiza, cyane cyane muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi.

Imiryango yabasenyewe n’ibiza mu turere turindwi  ari two Muhanga, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Burera na Rubavu, biteganyijwe ko ari bo bazashyikirizwa inzu nshya zose hamwe zizaba ari 3 059 ariko muri rusange, abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza muri utu Turere basaniwe ndetse banubakirwa basaga 25 000. 

Muri rusange amacumbi 5 096 arimo 2 037 yasanwe ni yo yashyikirijwe iyo miryango yasizwe iheruheru n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba mu mwaka wa 2023, aho Leta y’u Rwanda yabakodeshereje kugeza bubakiwe cyangwa bagasanirwa. 

Igikorwa cyatangiriye mu turere twa Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu nzu zavuguruwe, Akarere ka Rubavu gafitemo izatujwemo imiryango 461, indi miryango 870 irubakirwa, Akarere ka Rutsiro gafite imiryango yasaniwe 381 indi miryango 435 irubakirwa,  mu gihe mu Karere ka Nyabihu imiryango 288 yasaniwe indi 710 irubakirwa.

Akarere ka Karongi na ko kari mu twashegeshwe n’ibi biza gafitemo imiryango 171 yasaniwe indi 399 irubakirwa, Ngororero ifite imiryango 241 yasaniwe indi 255 irubakirwa mu gihe Burera ifite imiryango 32 yasaniwe indi 579 irubakirwa.

Iyo mibare itangwa na MINEMA yerekana ko Akarere ka Muhanga gafite imiryango 141 yubakiwe naho aka Musanze ka kagira imiryango 115 nayo yubakiwe. Ibi bigaragaza ko inzu zubatswe ari 5.096 zituwemo n’abantu 25.480.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen. Murasira Albert
Abaturage bishimiye gutuzwa ahatekanye, bashimira Leta y’u Rwanda idahwema kubitaho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Urubanza rwa DC Clement rwongeye  gusubikwa  2 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  2. The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 Afurika ihanze amaso 2 Ukwakira 2026 Saa 11:51
  3. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  4. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27