Intore Tuyisenge yakomoje ku mvugo ngiro y’Umutoza w’Ikirenga – Indirimbo y’ibihe byose wakumva

Intore Tuyisenge yakomoje ku mvugo ngiro y’Umutoza w’Ikirenga – Indirimbo y’ibihe byose wakumva

Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye cyane nka Intore Tuyisenge akaba azwi cyane mu ndirimbo Unkumbuje u Rwanda, Intore izirusha intambwe, Reka Tubaririmbe Ntore z’Abahizi, Rwanda yacu gihugu cyatubyaye n’izindi, yashyize hanze indirimbo.

‘Dusigasire Igisenge’ ni indirimbo nshya ya Tuyisenge avuga ko yakoze kugira ngo afashe amanyarwanda gukomeza kwidagadura bishimira ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya yavuze ko mu gitero cyayo cya mbere hakubiyemo ubutumwa bugaragaza ko imvugo y’Umutoza w’Ikirenga ari yo ngiro.

Ati “Ikindi nuko nagaragazaga ko Umutoza w’ikirenga imvugo ari yo ngiro kuko ibyo yemereye abanyarwanda yabibagejejeho kandi nkasaba inzego z’ibanze gukomeza kumutera ingabo mu bitugu”.

Tuyisenge avuga ko indangagaciro yo gukorera hamwe iri mu mukorongiro wo gusigasira Igisenge, ibitazibagirana mu mitwe y’intore zanyuze mu itorero.

Ati “Abanyuze mu itorero barawibuka, nashakaga ko tuwibukiranya. Ubumwe bukadufasha guteza imbere igihugu kandi buri wese abigizemo uruhare kuko iyo ukoze neza ibyo ukora, witeza imbere ukanateza imbere u Rwanda.

Injishi mvuga mu ndirimbo, ni imirimo itandukanye abantu bakora”.

Umuhanzi Tuyisenge yahishuye ko indirimbo ‘Dusigasire igisenge’ ifitanye isano n’amatora afatwa nk’ubukwe mu Rwanda ategerejwe mu mezi Atanu ari imbere.

Akomeza agira ati “Birahuye cyane kuko iragaraza ibikorwa twagezeho kandi n’uruhare buri wese yabigizemo, tunasaba ko buri wese anoza ibyo akora kugira ngo dutere ingabo mu bitugu Umutoza w’Ikirenga”.

Yijeje ko kuva muri uku kwa Mutarama kuzera mu mpeshyi ahishiye abafana be ibyiza byinshi birimo indirimbo zitandukanye.

Uhereye ubu, ahamya ko yiteguye kujya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi kugeza mu mpeshyi. Kuri we ngo ni imyidagaduro no gususurutsa abanyarwanda.

Amakuru mashya Imvaho Nshya yamenye ni uko mu ntangiro z’icyumweru gitaha, Tuyisenge azashyira hanze indirimbo igaragaza uko abanyarwanda batuye mu mahanga bashyigikiye Umutoza w’ikirenga.

Imvugo y’Umutoza w’Ikirenga ngo ni yo ngiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38