Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo zibukijwe guhora ziri maso

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo zibukijwe guhora ziri maso

Itsinda rigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF- RWANBATT-2) mu rwego rw’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) by’umwihariko mu gice cya Malakal ahitwa Upper Nile, tariki ya 6 ukwakira 2026 bakiriye Umuyobozi mushya mu gace k’Amajyaruguru (Sector North), Brig. Gen. Selom Kwasi Amengor, aho mu butumwa yabagejejeho yabasabye guhora bari maso mu nshingano bafite.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara rivuga ko muri urwo ruzinduko, yakiriwe n’Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda i Malakal, Lt. Col. Emmanuel Ndahiro amusobanurira ku bikorwa byabo, ubushobozi bwabo n’inshingano bafite, cyane cyane mu bafite birebana no kurinda abasivili no kubungabunga umutekano mu gace bashinzwe.

Iyo Minisiteri ko uwo muyobozi yashimye RWANBATT-2 ashingiye k’ ubwitange, ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwihangana igaragaza mu bihe by’imikorere bigoye. Ati:   “Murasabwa gukomeza kwibanda ku nshingano mwahawe, gukomeza guhora muri maso, no gukorera abaturage ba Sudani y’Epfo mu buryo burangwa n’ubunyamwuga, kutabogama n’ubunyangamugayo musanganywe.”

Yagarutse ku cyizere u Rwanda rusanganywe mu kazi

Muri ubwo butumwa bwe, yagaragaje ko u Rwanda rumaze igihe kinini rutanga umusanzu mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, anagaragaza icyizere ko RWANBATT-2 izakomeza kubungabunga uwo murage.

Yasabye ingabo z’u Rwanda gukomeza kubaka ubushobozi buhangana n’ihindagurika ry’ibibazo by’umutekano no kubyitwaramo neza, ashimangira ko ubuyobozi bunoze bushingira ku itumanaho, icyizere, gukorera hamwe no kumvikana hagati y’abagize itsinda maze ibikorwa by’umutekano bikagerwaho mu bufatanye.

Ingabo za RDF zimaze imyaka 14 zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo, kuko zatangiye kujyayo bwa mbere mu mwaka wa 2012, aho zikora ibikorwa by’iterambere by’abaturage, kurinda umutekano wabo, ibikorwa by’ubuvuzi, Umuganda, nibindi.

Itsinda rigizwe ningabo za RDF ziri muri Sudan nyuma yo kwakira umuyobozi.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15