Indirimbo ya Bruce Melodie irakunzwe muri Amerika

Indirimbo ya Bruce Melodie irakunzwe muri Amerika

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere ugize indirimbo kuri Billboard US Afrobeats.

Billboard US ni urutonde rw’indirimbo ziba zikunzwe cyane kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa mu Rwanda nta muntu wari wagakoze ayo mateka yo kugiraho indirimbo ikunzwe muri Amerika uretse Melodie waciye ako gahigo mu ndirimbo ye yakoranye na Shaggy yitwa When she’s around.

Uyu muhanzi akaba amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Shaggy n’undi muziki we muri rusange.

Bruce yishimiye cyane kubona indirimbo ye yaje ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kugaragaza ibyishimo bye, Melodie yikojeje ku rubuga rwe rwa X yahoze ari Twitter agira ati: “Indirimbo yanjye ku rutonde rwa Billboard US Afrobeats, nk’imwe mu nziza zo muri Afurika, turimo gukora amateka, mwandike aya magambo, bitinde bitebuke u Rwanda ruzayobora muri Afurika.”

Aya mateka adasanzwe yanditswe kuri Bruce Melodie mu gihe amaze iminsi azenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika, mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo ni iya mbere y’Umunyarwanda igaragaye ku rutonde rw’indirimbo z’Abanyafurika zikunzwe cyane kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uretse indirimbo When she’s around ya Melodie, kuri urwo rutonde hariho izindi zirimo Water ya Tayla uheruka guhabwa igihembo muri Grammy Awards 2023 abikesha iyo ndirimbo, Calm down ya Rema na Serena Gomez, Last ya Burna Boy n’izindi .

Bruce Melody yamenyekanye cyane ku ndirimbo nka Ikinyafu, Funga macho ariyo yanakozwemo When she’s around, Urabinyegeza n’izindi.

Bruce Melodie ari kumwe na Shaggy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25