Impamvu Umujyi wa Kigali wasabye COPCOM gukuraho akajagari

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Nyuma y’inkuru Imvaho Nshya yanditse igaragaza ibyo Umujyi wa Kigali usaba Koperative y’Abacuruzi b’Ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji (COPCOM) ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo gukuraho kiyosike yubatse, Umunyamakuru wacu yasuye aho izo Kiyosike zubatse.

Gufunga kiyosike byagize ingaruka ku buzima bw’imiryango y’abahoze ari abazunguzayi bazikoreragamo ndetse binahungabanya iterambere rya Koperative ubwayo nk’uko babibwiye Imvaho Nshya.

Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yabwiye Imvaho Nshya ko Umujyi wa Kigali wasabye COPCOM gukuraho akajagari.

Yavuze ko kiyosike uburyo zubatsemo ubutabazi bw’inkongi y’umuriro butapfa gushoboka kubera ko zubatse ku mbaraza z’inzu kandi ko abagenda hafi aho batabona uko bagenda.

COPCOM yo ivuga ko yubatse kiyosike nyuma yo kubisabwa mu ibaruwa yandikiwe n’Umurenge wa Gisozi.

Hari muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’isuku nke yagaragaraga ku nyubako za COPCOM ndetse no gukemura ikibazo cy’abazunguzayi.

Kiyosike zubatswe ni zo zakorerwagamo n’abari abazunguzayi.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko hari muri gahunda yo kwitegura inama ya CHOGM ariko no gukomeza kugira Kigali ikeye kandi itekanye.

Uvuye mu muhanda wa kaburimbo winjira mu nyubako ya COPCOM, hubatswe kaburimbo ireshya na metero kare hafi ibihumbi bitanu (5,000 m2) itwara asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe umuhanda binavugwa ko wagombye kuba warubatswe n’Umujyi wa Kigali.

Kiyosike zubatse hagati y’inyubako ebyiri za COPCOM. Gutanga ubutabazi mu gihe haba habaye inkongi y’umuriro, biroroshye kuko imodoka zakoresha igice cyo hejuru.

Koperative yashyizeho uburyo bwakorohereza abazimya inkongi y’umuriro no mu gihe Polisi ishami rishinzwe ubutabazi yaba itarahagera.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yabashije kwibonera ikigega cya meterokibe 275 kirimo amazi yakwifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Kiyosike zubatswe bivugwa ko zitujuje ibisabwa

Koperative ifite amasoko abiri y’amazi yakwifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Batamuriza Eline agira ati: “Koperative nta kuntu itagize kuko hari amazi bikurira mu gishanga n’aya WASAC.  Badusobanuriye ko hari ubwo inkongi y’umuriro yabaho bigatuma amazi ya WASAC adakoreshwa ariko ayo bikogotera yakwifashishwa mu kuzimya inkongi”.

Hari imipira y’amazi yakwifashishwa, aho buri mupira uri wakoreshwa muri metero 30 iburyo n’ibumoso.

Imvaho Nshya yashoboye kubona Kizimyamoto 120 ziri mu nyubako za COPCOM n’ibice by’ingunguru byuzuyemo umucanga wakoresha mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Abakorera muri iyi nyubako bahuguwe kuzimya inkongi y’umuriro na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na COPCOM.

Kayitare Jerome, Perezida wa COPCOM, avuga ko Koperative ikeneye gukomeza gukora ibikorwa biyiteza imbere idashaka guhangana n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ati: “Icyo dusaba ni ukutureka tugakora abanyamuryango ba Koperative bagatera imbere ndetse n’igihugu na cyo kigatera imbere. Ntabwo dushaka guhangana n’Umujyi wa Kigali”.

COPCOM igaragaza ko itavanaho izo kiyosike kuko itegeko ribyemera nkuko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri N0 002/CAB.M/18 ryo ku wa 24/04/2018 rivanaho iryo ku mu 2015, mu ngingo yaryo ya 2 mu gika cya 8.

Itegeko rivuga ko ikibanza cyasabiwe ibyangombwa byo kubaka, ko iyo hari ibindi bigiye kongera gukorerwa muri icyo kibanza, si ngombwa kongera gusaba icyangombwa.

Kiyosike 85 zubakishijwe na miliyoni 64 ku nguzanyo Koperative yasabye muri Banki. Zikodeshwa n’abantu 170.

Buri mucuruzi ukoreramo yari umuzunguzayi, ubu bafite inumero iranga umusoreshwa.

Buri wese buri kwezi yishyura amafaranga y’u Rwanda 10,000, akishyura amafaranga 5,000 y’umutekano, yishyura TVA ya 10,800 Frw ndetse n’ipetante ya 40,000 Frw yishyurwa buri mwaka.

Mwibaze ingano ya mafaranga yose yinjira mu Mujyi wa Kigali avuye muri COPCOM, kandi n’ubuzima bw’abikorera bakorera mu nyubako zayo ubuzima bugakomeza neza.

Mbere yo kubaka kiyosike ni ingingo yafashweho umwanzuro n’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba COPCOM.

Nubwo ubuyobozi bwa Koperative bikomeje kumvwa n’Umujyi wa Kigali, urimo gutegura Inteko rusange y’abanyamuryango bayo.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE