Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyuma na Guterres wa Loni baganiriye ku guteza imbere ubufatanye

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize iminota 39
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, baganira ku gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ibyo impande zombi zihuriyeho.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku wa 23 Nzeri 2026, aho bahuriye mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byakomeje bitangaza ko Minisitiri Dr. Nsengiyuma yashimiye Guterres ubufatanye bwiza bwaranze umubano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu gihe amaze muri izi nshingano, banaganira ku gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ibyo impande zombi zihuriyeho.

Ku wa 18 Nzeri 1962 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Loni. Impande zombi zifatanya mu nzego zitandukanye z’iterambere zirimo ubuhinzi, ku kurwanya ubukene, guteza imbere uburezi, uburinganire, ibyiciro by’urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, impunzi n’abandi.

Impande zombi kandi zifatanya mu butumwa bw’amahoro, aho u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanga umusanzu munini cyane ku Isi, kuri ubu rufite abapolisi, abasirikare n’abacungagereza basaga 5 000 boherejwe mu bihugu bitandukanye mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.

U Rwanda na Loni kandi bibanda mu gufatanya mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyuma na Guterres wa Loni baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bahuriyeho
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize iminota 39
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE