Amb. Gasamagera Wellars yagizwe Umusenateri
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) ryagize Amb. Gasamagera Wellars Umusenateri urihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena. Ni umwanya asimbuyeho, Nyakwigendera Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana muri Nyakanga 2026, azize uburwayi.
Amb. Gasamagera afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ishuri ry’ubucuruzi rya Monarch mu Busuwisi n’impamyabumenyi ya Master’s muri Public Administration yakuye muri kaminuza ya Québec muri Québec/ Canada ndetse na certificate yakuye muri Commonwealth ku bijyanye n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mugabo afite ubunararibonye mu bya politiki dore ko yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarahagariye u Rwanda muri Angola kuva muri Nyakanga 2019 kugeza mu 2023.
Muri Gicurasi 2023, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR – Inkotanyi asimbuye Ngarambe Francois. Mbere yaho Gasamagera yayoboye ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI.
