MINUBUMWE yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri

MINUBUMWE yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abagore 78 bitabiriye icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa agenewe abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano,  kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubwiza ukuri abo mu miryango yabo basanze bacyinangiye.

Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu Igororero rya Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026 cyibanze ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa n’izindi mpanuro zifasha abasoza ibihano kurushaho gusobanukirwa n’inshingano bafite nyuma yo gusohoka mu igororero. 

Yagize ati: “Icyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babategerejeho ni ukubabona mwarahindutse. Akeneye ko umwereka ko koko wahindutse, wagororotse, utari ya Nterahamwe yirirwaga imuhiga, imuhigira abavandimwe mu 1994. Ukwiye guhinduka rero, akabona ko utakiri Interahamwe, uri Umunyarwanda wakoresheje uko bikwiye amahirwe Leta yaguhaye yo kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni icyo imiryango yanyu itegereje, ni icyo n’abandi Banyarwanda bategereje.”

Minisitiri Dr. Bizimana yabasabye kandi kubwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birinda isubiracyaha.

Ati: “Imiryango yanyu na yo muyibwize ukuri, uwumva hari aho atarabwiza ukuri abana be, abuzukuru be, basaza be, ibyo wababeshye uve hano ufashe umwanzuro wo gutaha ukababwiza ukuri. Ibyo wakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batazi, ibyo wabonye, ibyo wigishijwe n’urujijo wabashyizemo, ukwiye kubibasobanurira mu kuri. Kwerura ukemera ko wishe ni ibintu bigoye ariko ntabwo ari ibintu bidashoboka, birashoboka. Ubwiyunge buhera mu kuri no gukira ku mutima bihera mu kuri. Nimugende mufashe imiryango yanyu mubavane mu rujijo.”

Aya mahugurwa atangwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), yatangiye muri Werurwe 2026, aho mu nyigisho bahabwa basabwa kuzirinda icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda bakanihatira gutanga uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.

Kuva iyi gahunda yatangira muri Werurwe 2025, hamaze guhugurwa abagororwa 2 826, barimo abagabo 2 544 n’abagore 282 habariwemo n’abari guhugurwa ubu, aho abayisoza baba bitezweho kujyana n’abandi Banyarwanda mu iterambere rizira inzangano, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na cyo. 

Inzego zitandukanye zagize uruhare mu masomo yahawe abagororwa bitegura gusoza ibihano byabo
Abagororwa 78 bagiye guhata basabwe kubwiza ukuri imiryango yabo uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42