Huye: Abahoze banywa inzoga z’ibyuma bavuga ko basigaye bakora imirimo ibateza imbere
Abahoze banywa inzoga zitujuje ubuziranenge bita ibyuma, bavuga ko byabafataga umwanya munini ntibabone uko bakora imirimo ibabyarira inyungu nk’uko abatuye mu Murenge wa Huye babigarukaho mu buhamya bwabo.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko ikintu cy’ingenzi bahise babona ari uko batari bakirya, ahubwo ibyuma ari byo byabatungaga.
Nsabimana Claver ati: “Njyewe narabyukaga nkabanza kunyura ku kabri ngafata icyuma nkanywa. Kubera ko nabaga nkinyoye ntariye muri icyo gitondo, ubwo cyahitaga kijya mu mutwe, ibyo kujya gushaka ikiraka bikaba birangiriye aho. Ubwo nanywaga umunsi wose ngacyurwa n’ijoro nteza umutekano muke mu rugo.”
Akomeza avuga ko bwacyaga akongera agasubira ku kabari mugitondo kuko inzoga zari zaramugize imbata atabasha kujya gushaka imibereho ngo azinywe avuyeyo.
Ati: “Wagira ngo ziriya nzoga zabagamo n’uburozi kuko uwanyweye icyuma ntabwo agira ubwenge bwo kujya gushaka imibereho, ahubwo n’utwo yari afite atugura icyuma. Icyo bari baradufashijeho ni uko bamenyaga ko n’abafite ubushobozi buke, dukeneye kunywa bagakora n’ibigura make nubwo kuyabona nabyo biba bitoroshye.”
Uwitwa Rurangwa we avuga ko kunywa ibyuma byari byaratumye amaboko ye ashiramo imbaraga kuko yari yaratangiye gususumira.
Ati: “Kubera kunywa ntarya, nari nsigaye ngenda ndandabirana nubwo naba ntanyoye. Ubusanzwe nkora akazi k’ikiyede, ariko kari karananiye kubera kubura imbaraga. Ubu nsigaye mbona umwanya wo kurya, n’itafari nsigaye mbasha kuriterura kandi byari byaramaze kunanira. Ndashimira Leta yo yaciye ibyuma kuko ubuzima bwari bumaze kwangirika.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrée, yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe gito izi nzoga zimaze zitangiye gucibwa hari itandukaniro mu iterambere ry’abaturage.
Ati: “Mugitondo wanyuraga ku tubari hirya no hino ugasanga hari abantu basinze kandi ari amasaha yo gukora. Ubu iyo uhanyuze usanga nta bantu bahicaye, bivuze ko baba bagiye mu mirimo ibafasha mu mibereho. Twizeye ko iterambere ry’abaturage rigiye kuzamuka bakikura mu bukene.”
Akomeza avuga ko uretse iterambere ry’imibereho, umutekano nawo usigaye wifashe neza ndetse n’ibyaha byagabanyutse.

