Perezida Kagame yaganiriye na Dr. N’Sonde uhagarariye IMF mu Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. N’Sonde uhagarariye IMF mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Dr. Regis O. N’Sonde akaba ari na we uhagarariye iki kigega mu Rwanda.

Ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na IMF.

Iki kigega gishima ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, aho mu 2025 bwazamutseho 9,4%, binyuze mu mafaranga ava mu byo rwohereza mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye burimo Zahabu, Coltan na Gasegereti

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 7 174Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, avuye kuri miliyari 5 799 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2025, bigaragaza izamuka rya 9,4%.

Umubano w’u Rwanda na IMF umaze gushinga imizi ifatika ndetse ku wa 8 Kamena 2026, Inama y’Ubutegetsi yayo yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 365,75 Frw) yo kwifashisha muri gahunda zo guhangana n’ibibazo byugarije urwego rw’ubukungu, by’umwihariko mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati hari kuba intambara.

Perezida Kagame yakiriye uhagariye IMF mu Rwanda Dr N’Nsonde
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42