Qatar yishimiye isubukura ry’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 30
Image

Leta ya Qatar yatangaje ko yakiriye neza icyemezo gihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi cyo gusubukura umubano w’ibihugu byombi no kongera gufungura Ambasade zabyo,  ivuga ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo gukemura ibitandukanya impande zombi binyuze mu biganiro no kumvikana.

Bikubiye mu itangazo Leta ya Qatar yashyize ahagarara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yavuze ko yari yaratangiye kuwugiramo uruhare, muri Kamena 2025.

Inama ya mbere yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’u Rwanda n’u Bubiligi, mu rwego rw’ubuhuza bwagizwemo uruhare na Qatar, bujyanye no kwegeranya ibitekerezo by’impande zombi.

Iyo nama yafunguye inzira y’ibiganiro bitaziguye hagati y’ibihugu byombi, ndetse ikurikirwa n’izindi nama zinyuze mu nzira z’itumanaho zagize uruhare mu kugera ku cyemezo cyo gusubukura umubano ushingiye kuri dipolomasi.

Qatar yashimiye u Rwanda n’u Bubiligi kuba barazirikanye kandi bakemera uruhare rwayo muri iki gikorwa cyo kunga impande zombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kandi yashimye umwuka wo kumvikana, wagaragajwe n’impande zombi mu gukemura ibyo zitumvikanagaho no gusobanura ibitaragenze neza hagati yazo.

Qatar yavuze ko yizeye ko isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi rizafungura amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ku buryo bwagira uruhare mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Qatar yashimangiye  ko ibiganiro bitaziguye n’uburyo bwa dipolomasi ari inzira ikwiye yo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, inavuga ko izakomeza gushyigikira ibikorwa byose nk’ibyo bigamije gusangira ibitekerezo no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Qatar imaze igihe igira uruhare mu bikorwa bya dipolomasi byo kunga impande zitumvikana. Mu 2025, Doha yanakiriye ibiganiro byahuje abayobozi b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

Ni igihugu n’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya RDC n’umutwe wa M23, bamaze igihe mu Ntambara.

Qatar yashimye u Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubona ushingiye kuri dipolomasi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 30
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE