Imipaka ihuza u Rwanda na RDC ntifuze, abambuka basabwa kwigengesera
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idafunze, bityo abambuka bagomba kwigengesera ndetse bagapimwa, kandi bakabanza kubimenyesha ubuyobozi bitewe n’uko icyo gihugu cyagaragayemo icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice kuri uyu wa Gatatu yabwiye Imvaho Nshya ko imipaka idafunze ariko kujya cyangwa kuva mu gihugu kirimo icyorezo bisaba ubwitonzi, bityo abagenda basabwa kubanza kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera muri za koperative.
Yagize ati: “Nubwo imipaka ifunguye harasabwa kwigengesera ku kwambuka kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi, abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative bakoreramo.”
Uwera yongeyeho ko mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda buri mugenzi winjira cyangwa usohoka mu gihigu abanza kugenzurwa.
Ku wa 15 Gicurasi 2026, ni bwo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC) cyatangaje ko mu Burasirazuba bwa RDC hongeye kugaragara icyorezo gishya cya Ebola.
Ku wa 16 Gicurasi 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo nyuma yo kugaragara muri RDC cyadukiriye na Uganda, iburira ko ibihugu bituranye biri mu byago bitewe n’ikwirakwira ryacyo.
OMS yavuze ko Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi, kimaze kugaragara ku bantu basaga 513 aho kimaze guhitana abantu 131 muri RDC n’undi umwe muri Uganda.
Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize yavuze ko iki cyorezo nubwo kitaruzuza ibisabwa ngo cyitwe icyorezo gikomeye (pandemic) ariko ko ibihugu bituranye biri mu byago bikomeye byo kucyandura kubera uko gikwirakwira.
Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubwoko bwa Virusi bwayo bwabonetse muri RDC na Uganda bwahawe izina rya “Bundibugyo Virus (BDBV)”.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ubusanzwe virusi ya Ebola yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza, kandi ko iyo ndwara yandura cyane ndetse ikanica ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umuntu wese wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21.
Ibyo bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, guhitwa cyane kandi kenshi, kubabara imikaya no mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, gutukura amaso, ucika intege no kuribwa mu ngingo, gusesa ibiheri ku mubiri no kuva amaraso ahari umwenge hose, ikagira abantu inama yo kwihutira kwa muganga igihe biyumvamo bimwe muri ibyo bimenyetso.



