FDA yafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye zamburwa impushya zo kubikora
Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda 101 zenga ibinyobwa bisembuye ndetse impushya zazo ziteshwa agaciro.
Mu Itangazo Rwanda FDA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yavuze ko inganda zafunzwe ari icyiciro cya kabiri cy’izakorewe igenzura, bikagaragara ko ibinyobwa zenga bitujuje ubuziranenge ndetse yanategetse ko ibyapa byose bizamamaza bikurwaho mu Gihugu hose.
Iki kigo cyategetse ko ibicuruzwa byose byakorewe muri izo nganda bihita bikurwa ku isoko, ndetse gisaba abakora ibyo bicuruzwa gutangira gahunda yo kubikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.
Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi ihereye igihe itangazo ryasohokeye.
Abakwirakwiza n’abacuruzi basabwe guhagarika kubikwirakwiza no kubigurisha ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.
Ibi bikorwa bibaye mu gihe ku wa 2 Kanama 2026 na bwo yahagaritse inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINSANTE) igaragaza ko abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe 100 bahumye burundu kubera ingaruka zazo, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
