Ihohoterwa muri Kiliziya no guhuhura abarembye, mu bijyanye Papa Leo XIV mu Bufaransa
Papa Leo XIV azasura u Bufaransa guhera ku wa 25 Nzeri, mu ruzinduko rw’iminsi ine, rwa mbere rw’Umukuru wa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu mu myaka 18, aho azagaruka ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana muri Kiliziya, itegeko rishya ryemerera bamwe gufashwa gupfa n’ikibazo cy’abimukira.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Bufaransa buri hafi y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu mezi arindwi ari imbere, mu gihe impaka ku bimukira, ubuzima n’uruhare rw’u Burayi mu bibazo mpuzamahanga zikomeje kwitabwaho.
Papa azahura n’abakorewe ihohoterwa
Muri Kanama, Vatikani yatangaje ko Papa Leo azahura n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abagize Kiliziya ubwo azaba ari mu Bufaransa.
Ku wa 27 Nzeri, azahurira i Lourdes n’abakorewe ihohoterwa barindwi, harimo uwahoze ari umunyeshuri w’ishuri rya Notre-Dame de Bétharram, ryagiye rivugwamo ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku mubiri no ku gitsina.
Iperereza ryakozwe na CIASE (Commission indépendante sur les abus sexuels dans l’Église) Komisiyo yigenga yari ishinzwe gukora iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana muri Kiliziya Gatolika mu Bufaransa, cyane cyane kuva 1950 kugeza 2020.
Kuwa 5 Ukwakira 2021, ryagaragaje ko abana bagera ku 330,000 bashobora kuba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abapadiri, abihayimana ndetse n’abalayiki bakoreraga Kiliziya. Muri abo, abagera ku 216,000 bakekwaho kuba barakorewe ihohoterwa n’abapadiri cyangwa abihayimana.
Kiliziya kandi yakomeje guhura n’ibindi birego, birimo ibyerekeye Padri Abbé Pierre, wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza.
Papa Leo, uyoboye Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyari 1, 4 ku Isi, yavuze ko azakomeza ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ihohoterwa no kuvugurura imikorere ya Kiliziya.
Imiryango ihagarariye abahuye n’ihohoterwa yanenze uburyo Papa azahura n’abo bantu, ivuga ko gahunda iteganyijwe ishobora kutaba ihagije.
Impaka ku itegeko ryo guhuhura abarembye
Ikindi kibazo gishobora kugarukwaho mu ruzinduko ni itegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa muri Kamena, riha uburenganzira bamwe mu bantu bakuru bafite indwara zidakira bwo gusaba gufasha gupfa, mu gihe bujuje ibisabwa.
Kiliziya Gatolika yo mu Bufaransa yarinenze, ivuga ko iryo tegeko rihindura mu buryo bukomeye amahame yo kurengera ubuzima bwa muntu.
Cardinal Jean-Marc Aveline, uyobora Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Bufaransa, yavuze ko kurengera icyubahiro cy’ubuzima bwa muntu biri mu butumwa bw’ingenzi bwa Papa.
Martin Dumont, Umunyamabanga Mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi ku by’idini mu Bufaransa, yavuze ko Papa ashobora kuvuga kuri iki kibazo, ariko ko adateganya ko azagishyiramo imvugo y’amakimbirane, ahubwo ashobora kwibanda ku kwita ku bageze mu za bukuru no ku bantu bafite intege nke.
Abimukira n’amatora ya Perezida
Uruzinduko rwa Papa rubaye mu gihe u Bufaransa bwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu mezi 7 ari imbere, aho ikibazo cy’abimukira giteganyijwe kuba kimwe mu bizibandwaho.
Ishyaka National Rally riyobowe na Marine Le Pen, rizwiho gushyigikira politiki ikaze ku bimukira, riri mu mashyaka akomeye yitegura ayo matora, mu gihe Perezida Emmanuel Macron azaba asoje manda ye.
Mu ruzinduko rwe muri Espagne muri Kamena, Papa Leo yanenze ibyo yise ukutita ku bimukira.
Mu Bufaransa azasura umuryango ukora ibikorwa byo gufasha abimukira, ibintu Dumont yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye.
Uru ruzinduko ruzaba ari urwa mbere rw’umukuru wa Kiliziya Gatolika usuye u Bufaransa kuva Papa Benedict XVI ahasura muri Nzeri 2008.
Papa Leo kandi azasura icyiciro cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNESCO), ndetse atange ikiganiro mu mujyi wa Metz uri hafi y’umupaka w’u Budage. Muri Metz, gahunda ye irimo ibiganiro ku mugabane w’u Burayi hagamijwe amahoro n’ubumwe.
Francois Mabille, uyobora Geopolitical Observatory, Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura ku mikorere n’imikoranire y’idini na politiki mpuzamahanga, dipolomasi, amakimbirane, ububasha n’ibibazo by’ingenzi bireba isi muri rusange, yavuze ko Papa aha agaciro ubufatanye bw’ibihugu byinshi kandi akabona u Burayi nk’imwe mu mbaraga zishobora kuringaniza izindi mbaraga zikomeye ku isi.
Yavuze ko ibi birimo uruhare rw’u Burayi mu mibanire n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya.
Uruzinduko rwa Papa Leo XIV ruzamara iminsi ine, rukaba rubaye mu gihe Kiliziya Gatolika ishaka kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo by’ihohoterwa, mu gihe u Burayi na bwo buganira ku bibazo by’abimukira, ubuzima n’uruhare rw’umugabane ku rwego mpuzamahanga.
