Ibyo wamenya ku muhanzikazi Kamariza wagize uruhare mu kubohora u Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2024
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi Mutamuriza Anonciathe wamenyekanye nka Kamariza, agakundwa, kugeza n’ubu hakaba hakiri abihebeye ibihangano bye, ni umuhanzi warangwaga n’ijwi ryiza, indirimbo zuzuye ubutumwa byanatumye yigwizaho urukundo rw’abatari bake.

Yavutse tariki 25 Werurwe 1954, avuka kuri Se witwaga Rusingizandekwe Leandre na Nyina Mukarushema Bernadette iyo aza kuba akiriho yari kuba yujuje imyaka 70 y’amavuko.

Imvaho Nshya yifashishije amakuru yagiye amwandikwaho yabateguriye amwe mu mateka yamuranze.

Kamariza yavukaga mu muryango w’abana 13, akaba umuhererezi (bucura), aho ku myaka 14 gusa y’amavuko aribwo we n’abavandimwe be babaye imfubyi kuri nyina.

Nyuma y’urupfu rwa Nyina, Kamariza yahise ajya kurererwa kwa mukuru we Anne Marie, icyo gihe yari atuye muri Congo yari Zaire icyo gihe, ibintu bivugwa ko ari se wabihisemo kuko yabonaga Kamariza akiri muto.

Imvo n’imvano y’umuziki we wamuhinduye ikimenyabose

Kamariza yinjiye neza mu muziki afite imyaka 20, hari mu mwaka 1974, icyo gihe umuyobozi wa korali yaririmbagamo yamuhaye impano ya Gitari, bitewe n’uburyo yamubonagamo impano yo kuririmba .

Uretse kuririmba Kamariza afite ibindi bikorwa yakoze kuko abamuzi bavuga ko yari umukobwa ushabutse.

Bimwe mu bivugwa yakoze harimo kuba yarakoreye Minisiteri yImari mu Burundi, aza guhagarika ako kazi ubwo bamwimuriraga gukorera kure, akanga gusiga se, agahitamo guhagarika akazi.

Ubwo yakoraga muri iyo Minisiteri mu masaha y’ikiruhuko yifataga amajwi ya zimwe mu ndirimbo ze.

Kamariza ni umwe mu basirikare bitanze barwana urugamba rwo kubohora igihugu.

Abagize amahirwe yo kumubona no kubana na we, bavuga ko yari umukobwa utangaje kuko mu kinyejana cye ari umwe mu bakobwa batinyutse kwambara ipantaro kandi abandi bo mu gihe cye batarabikozwaga, gusa ibyo byose akabirenzaho umutima w’ubugwaneza n’ubuntu.

Iminsi yarashize indi irataha urugamba rwo kubohora igihugu rurarangira Abanyarwanda barataha, nyuma mu 1996, Kamariza yakoze impanuka ikomeye y’imodoka arimo ava i Burundi agaruka mu Rwanda, ibintu byatumye amara icyumweru mu bitaro, maze tariki 5/11/1996, inkuru mbi y’uko Mutamuriza Anonciata yitabye Imana, itaha i Rwanda.

Kamariza yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzakumarirungu, Kamariza, Laurette na Humura Rwanda yaririmbiye Abanyarwanda bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi.

Mutamuriza ntiyigeze ashaka, ahubwo yareze abana b’imfubyi, aho yabatangiranye ari batanu aza kwitaba Imana bageze kuri 15.

Mu rwego rwa gisirikare Kamariza yitabye Imana afite ipeti rya serija (Sergent.)

Kugeza ubu imyaka igiye kuba 28, abakunzi be bamuhombye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2024
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE