Ibyo Bruce Melodie ashingiraho ahitamo uwo bakorana indirimbo

Ibyo Bruce Melodie ashingiraho ahitamo uwo bakorana indirimbo

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakunzi ndetse n’abamukurikira kuri Instagram kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yakomoje ku cyo ashingiraho iyo ahitamo umuhanzi bakorana indirimbo.

Ubwo umwe mu bari bakurikiye icyo kiganiro yamubazaga abahanzi yahitamo gukorana na bo mu Karere hagati ya Diamond Platnumz na Harmonize, ndetse na The Ben na Meddy, Bruce Melodie yavuze ko we ahitamo gukorana n’umuhanzi abona ko bazahuza.

Yagize ati: “Njye sinjya niruka inyuma y’umuhanzi nshaka gukorana na we, ahubwo ndeba uwo twahuza mu mikoranire.”

Yongeraho ati: “Njye sinaha amahirwe umuntu wansuzugura, utaha agaciro umwanya wanjye, kuko aho najya hose mu bihugu mba mpagarariye Igihugu cyanjye. Rero unsuzuguye uba unsuzuguriye Igihugu sinjya ntanga ayo mahirwe.”

Icyakora ubwo yabazwaga umuhanzi yakorana na we muri Uganda atazuyaje, yavuze ko yakorana na Juliana Kanyomozi.

Ati: “Uretse kuba ari umuhanzi w’i Bugande, Juliana ni umuntu nakuze numva kandi mukunda.”

Uyu muhanzi ukiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri gahunda yo kumenyekanisha ibihangano bye, yatangaje ko muri gahunda bafite harimo umushinga wo gusohora umuzingo we, anateguza ko uzaba uriho indirimbo nyinshi azaba yafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35