Ibyaha P Diddy akekwaho byagize ingaruka ku muryango we

Ibyaha P Diddy akekwaho byagize ingaruka ku muryango we

Ibyaha umuraperi w’Umuyamerika Sean John Combs uzwi nka P Diddy akekwaho by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byatumye iperereza rigera no kubagize umuryango we barimo n’abana be.

Ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024 nibwo inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zasatse urugo rwa P. Diddy, mu iperereza ryakozwe ku byaha amaze iminsi ashinjwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bimaze amezi arenga ane, kuko byatangiye guhuhwiswa mu Ugushyingo umwaka ushize.

Guhera mu Ugushyingo nibwo uyu mugabo uri mu bahanzi bakize mu njyana ya Hip Hop, yatangiye gushinjwa ibyaha ko hari abantu yagiye akorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaba abagore n’abagabo.

Sean John Combs yavutse tariki 04 Ugushyingo 1969, akaba azwi cyane mu ndirimbo zirimo Bad boy for life, Bump, Bump, Bump, I need a girl, Missing you, Satisfy You n’izindi.

Uretse kuba P. Diddy ari umuraperi ariko ni n’umwe mu bakora bakanatungaya umuziki (Producer).

Justin na King ni abahungu ba P.Diddy ubwo bahatwaga ibibazo n’inzego z’umutekano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25