Ibitaro mu Rwanda bifite ibyumba by’abarwayi bicye -Minisitiri Murangwa
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ibitaro byinshi byo mu Rwanda, cyane cyane ibikomeye, bikigaragaramo ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba n’ibitanda byakira abarwayi, bityo hakaba hakomeje gushakwa ingengo y’imari yo kubyagura no kongera ubushobozi bwabyo.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ku wa 16 Kamena 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iterambere ryagezweho mu koroshya uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi ryatumye umubare w’abagana ibitaro wiyongera cyane, bituma hagaragara ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba n’ibitanda byo kubakira abarwayi.
Yagize ati: “Hari ikibazo cy’ibyumba mu bitaro. Uko twazamuye uburyo bwo kubona ubuvuzi, abantu barushijeho kwiyongera. Hari igihe ukemura ikibazo kimwe kigatera ikindi. Turaganira na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo ibitanda dufite byakongerwa.”
Yagaragaje ko Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biri kwimurirwa i Masaka bizungukira mu kongererwa ubushobozi, aho biteganyijwe ko bizaba bifite ibitanda bisaga 800, mu gihe aho bisanzwe bikorera bifite hagati y’ibitanda 200 na 300.
Ati: “Turimo gusuzuma hamwe na Minisiteri y’Ubuzima uburyo mu bitaro byose byo mu gihugu habaho umwanya uhagije wo kongera ibitanda by’abarwayi.”
Minisitiri Murangwa yavuze kandi ko ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi n’ubuke bw’ibyumba kigaragara no mu bindi bitaro bikomeye birimo Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ashimangira ko gahunda yo kubyagura iri mu igenamigambi rya Leta.
Yagize ati: “N’iyo ugiye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ikibazo cya mbere uhura na cyo ni icyumba.
Wajya i Kanombe ugasanga na ho hari ikibazo nk’icyo. Mu igenamigambi ryacu twabihaye agaciro kandi turimo gushaka uburyo bwo kubona amafaranga yo kubyagura kugira ngo bikomeze gutanga serivisi nziza.”
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Uwamaliya Odette, yagaragaje ko umushinga wo kwagura Ibitaro bya Kibagabaga ugeze ku rwego rushimishije, ariko asaba ko wakwihutishwa kugira ngo abaturage bagerweho na serivisi nziza mu gihe cya vuba.
Yagize ati: “Umushinga wo kubaka inzu y’ababyeyi ku Bitaro bya Kibagabaga ni mwiza cyane. N’umwaka ushize twari twahasuye, tubona ko ufite akamaro gakomeye. Nurangira ntabwo uzafasha Abanyarwanda gusa kuko ni munini, kandi urebye uko ibyo bitaro bikora ubona ko hari ikibazo cy’ubushobozi bwo kwakira abarwayi.”
Depite Uwamaliya yasabye MINECOFIN gushaka uburyo bwo kwihutisha uwo mushinga, cyane cyane mu gihe habayeho gusubiramo igenamigambi ry’ingengo y’imari.
Yagize ati: “Niba hazabaho kongera gusuzuma amafaranga ateganyijwe, murebe icyo mwakora kugira ngo uwo mushinga wihutishwe.”
Yagaragaje ko kurangiza uwo mushinga bizafasha kugabanya ubucucike bw’abarwayi no kongera ubushobozi bw’Ibitaro bya Kibagabaga mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Minisitiri Murangwa yijeje Abadepite ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imishinga yo kwagura ibitaro yihutishwe, bityo ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba n’ibitanda byakira abarwayi kigabanyuke mu gihugu hose.



