Ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi  byashyizwe mu Kwakira 

Ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi  byashyizwe mu Kwakira 

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, ku nshuro ya 20, bizaba tariki ya  18 Ukwakira 2024.

Ubusanzwe ibyo birori byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri buri mwaka.

RDB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, yatangaje ko ibyo  birori bizabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Kinigi hari  Pariki y’Ibirunga aho ibirori byo Kwita Izina bisanzwe bibera.

Ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19 ku wa 1 Nzeri 2023, RDB yatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.

Kuva mu 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.

Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Mu gukomeza kubungabunga ingagi, RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6 620 zingana na 23% by’ubwari busanzwe. 

Ni umushinga uzatwara miliyoni 255 z’amadolari y’Amerika mu gihe uzatanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.

Kuva gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari zisaga 10 Frw yakoreshejwe mu mishinga irenga 1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki y’Akagera, iya Nyungwe, iy’Ibirunga n’iya Gishwati-Mukura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15