Hatangajwe abahanzi bazaririmba muri Tour du Rwanda

Hatangajwe abahanzi bazaririmba muri Tour du Rwanda

Abategura Tour du Rwanda, bamaze gutangaza abahanzi bazajya baririmba mu bitaramo bizajya bibera ahantu hatandukanye amagare azanyura.

Biteganyijwe ko iri siganwa ngarukamwaka rimaze kuba ikimenyabose ku Isi, rigigiye kuba ku nshuro yaryo 16, rizatangira tariki 18 rikazamara icyumweru abaryitabiriye bazenguruka mu bice bitandukanye by’Igihugu, kuko rizarangira tariki 25 Gashyantare 2024.

Mu rwego rwo gususurutsa abazaryitabira ndetse n’abazarikurikira, Sosiyete ya KIKAC irimo gutegura ibyo bitaramo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, yatangaje ko yamaze kwemeranya n’abahanzi batanu barimo Mico The Best, Senderi International Hit, Juno Kizigenza, Bushali hamwe na Bwiza.

Ubuyobozi bwa KIKAC, buherutse gutangaza ko bufitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ajyanye no gutegura ibitaramo, mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki n’umukino w’amagare.

Nubwo ari abahanzi batanu gusa bamaze gutangazwa, hategerejwe n’abandi batanu bataramenyekana, bazifatanya na bagenzi babo batangajwe gutaramira abazitabira ndetse n’abakurikirana iryo siganwa.

Uretse Sender, Mico The Best ndetse na Bwiza, bagaragaye mu bitaramo bya Tour du Rwanda y’umwaka ushize, abandi batangajwe ntabwo bigeze bagaragaramo, kuko harimo Platini, Kenny Sol, Chris Eazy, Marina, na Niyo Bosco.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, mu mwaka ushize wa 2023, ryegukanywe n’umunyaeritereya (Eritrea) Henok Mulubrhan ukinira Green Project, wanegukanye agace karyo ka nyuma  kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali bagasoreza ku i Rebero, kiyongereye ku kandi ka Huye-Musanze kari kagizwe n’ibirometero byinshi 199.5.

Ni irushanwa ryasojwe n’abakinnyi 65 mu bakinnyi 93 batangiranye naryo.

Uyu mwaka Tour du Rwanda ikaba izaba irimo kuba ku nshuro ya gatanu, kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1, rikaba ritaregukanwa n’Umunyarwanda kuva ryajya kuri urwo rwego.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25