Hagiye kuba igitaramo cyitiriwe inkuru y’urukundo rwa Kaberuka na Marita

Hagiye kuba igitaramo cyitiriwe inkuru y’urukundo rwa Kaberuka na Marita

Mu gihe mu bice bitandukanye by’Isi harimo kwitegurwa kwizihiza umunsi w’abakundanye (Saint Valentin), abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali bateguriwe igitaramo cyitiriwe inkuru y’urukundo rwa Kaberuka na Marita.

Ni igitaramo cyateguwe na Rusakara Entertainment, biteganyijwe ko kizabera i Kigali mu Murenge wa Kigali kuri Luxury Garden Palace iri ahazwi nka Norvege, ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, guhera saa kumi z’umugoroba.

Ubusanzwe buri tariki 11 Gashyantare, habaho igitaramo cyitiriwe umunsi wa Gapapu, n’ubundi ariko gifitanye isano n’amateka y’urukundo rwa Kaberuka na Marita, kuko ari wo munsi Kaberuka yatwaye umukunzi w’uwari inshuti ye.

Byari ku wa 11 Gashyantare 1980, habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundana, ubwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo imurambagirize. 

Bageze iwabo w’umukobwa, basanga abategerereje ku irembo, arabakira bajya mu nzu baraganira, ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo amarangamutima ye  yari yayerekeje kwa Kaberuka, biza kurangira Kaberuka atwaye Marita yari yaje kurambagiriza inshuti ye.

Inkuru y’aba bombi, ni yo yabaye imvano y’indirimbo y’Impala yitwa Kaberuka na Marita. 

Aganira na Imvaho Nshya, Rusakara usanzwe utegura ibitaramo byiganjemo iby’injyana gakondo, yavuze ko icyo gitaramo kigamije guhuza abantu ku umunsi iyi ndirimbo yaririmbiweho.

Yagize ati: “Igitaramo gisanzwe kiba, nuko ubusanzwe bacyitiriraga Gapapu Day, ariko kuri iyi nshuro cyitiriwe ba nyiracyo cyitwa Kaberuka na Marita Live Concert, kikaba kigamije guhuza abantu ku munsi  Impala zaririmbiyeho Kaberuka na Marita.”

Rusakara avuga ko abazitabira icyo gitaramo, bazashobora kwibonera imbonankubone Kaberuka na Marita kuko bazaba bahibereye.

Ati: “Icyo abazitabira bahishiwe ni uko abavugwa muri iyi ndirimbo yaririmbwe muri icyo gihe bazaba bahibereye, bakivugira uko byagenze.”

Uretse Impala zizaririmba kuri uwo munsi hari n’abandi bazaririmba barimo Makanyaga Abdul n’abacuranzi b’abahanga nka Dauphin, Murinzi na Kangourou bazasusurutsa abitabiriye icyo gitaramo.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 5, aho iyo muri itsinda ry’abantu 5 hishyuzwa 4 gusa, undi akinjirira ubuntu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25