Guhanwa na byo birafasha- Perezida Kagame avuga kuri Bamporiki

Guhanwa na byo birafasha- Perezida Kagame avuga kuri Bamporiki

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Bamporiki Edouard wahagaritswe ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busaba imbabazi bwatanzweho ibitekerebo bitandukanye.

Bamwe muri bo banditse bavuga ko izo mbabazi azikwiriye abandi bavuga ko gusaba imbabazi ukaba wanazihabwa bidakwiye gukuraho ko ikiremereye ari icyemezo n’amahitamo by’usaba imbabazi mbere na nyuma yo kuzihabwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu basubije ubwo butumwa ariko asa n’umwe mu batanze ibitekerezo ku wagize ati; “Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yunze mu ryo yavuze ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha!!!”

Bamporiki wahagaritswe ku mirimo ye ku wa Kane taliki 05 Gicurasi 2022, kubera icyaha cya ruswa akekwaho, yasabye imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Ku mugoroba wo ku wa Kane ni bwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Nyuma y’iryo tangazo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangaza ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
NSENGIYUMVA Damien

Usaba imbabazi akwiriye kuzihabwa niba arubwambere.

HAKORIMANA François

Nukuri burya nta muntu udakosa kandi kubabarira ni ubutwari

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48