Gicumbi: Kwibuka si inzika ni ugutoza abato gukunda igihugu

Gicumbi: Kwibuka si inzika ni ugutoza abato gukunda igihugu
Kamizikunze Anastase Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi (Foto Akarere ka Gicumbi)

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 11 Mata 2022, hibukijwe ko Kwibuka atari inzika, ahubwo ari ugutoza abato kwirinda ikibi bakarangwa no gukunda Igihugu.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase yavuze ko kwibuka atari inzika ahubwo ari ugutoza abakiri bato kwirinda ikibi kandi akaba ari n’umwanya wo gusubiza agaciro ababo bakambuwe.

Yagize ati: “Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi si inzika ahubwo ni ugutoza abana bato kwirinda ikibi, bagira urukundo rw’igihugu n’abagituye kuko bafite igihugu cyiza cyabahaye icyizere cyo kubaho”.

Mu buhamya bwatanzwe na Nsabimana Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nyarurama, Akagari ka Gashirira mu Murenge wa Ruvune yatanze ubuhamya bw’ibikomeye byabaye ku Batutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje uburyo bishwe urw’agashinyaguro.

Ati: “…..abishwe bamwe batwikiwe mu nzu, abandi baratemwa n’abandi bajugunywa mu mugezi wa Warufu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 umutima wabo wo gutanga imbabazi bityo asaba buri wese kwigira kuri bo iri somo ry’indashyikirwa.

Yakomeje abwira urubyiruko n’abana bakiri bato ko bagomba kwigira ku mateka mabi igihugu cyagize yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo itazagaruka ukundi ndetse abashishikariza gukomeza kuba hafi y’abarokotse cyane muri ibi bihe.

Ati: “Rubyiruko mugomba kwigira ku mateka mabi Igihugu cyanyuzemo, mugaharanira ko bitazongera kuba ukundi”.

Meya Nzabonimpa yasoje yongera gusaba abantu bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bari muri uwo Murenge wa Ruvune ko Leta itazarebera ibikorwa bibi nk’ibi, ngo ni ibibahama kuko izi nzibutso zigaragaza ko Abatutsi bishwe mu 1994.

Nsabimana Jean Bosco watanze ubuhamya (Foto Akarere ka Gicumbi)
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashishikarije urubyiruko gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside (Foto Akarere ka Gicumbi)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48