Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali

Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali

Nyuma y’ibitaramo bitandukanye aherutse gukorera muri Canada mu bice cya Montreal na Ottawa mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, Umuramyi Fortran Bigirimana ufite izina rikomeye mu Burundi, mu Rwanda no ku mugabane w’i Burayi agiye gutaramira i Kigali.

Bigirimana ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko arimo gutegura igitaramo cyo gufata amashusho kizabera muri Kigali tariki 14 Mutarama 2024, muri New Life Bible Church, Kicukiro saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yavuze ko ari muri gahunda zo gufata amashusho y’indirimbo nshya ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Abahanzi nka James na Daniella ni bamwe mu bahanzi bubatse izina mu Rwanda bazafatanya na Bigirimana muri iki gitaramo.

Abategura igitaramo babwiye itangazamakuru ko badateganya kwishyuza iki gitaramo. Icyakoze ku bifuza gutera inkunga iri vugabutumwa ngo bazishyura 20,000 Frw.

Umuramyi Bigirimana yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ko ngufise n’amahoro, Ntaco nzoba, Nimumfashe Dushime, Azonyambika, Ndakengurutse na Birakumvira yafatanyije na Adrien Misigaro n’izindi.

Igitaramo aherutse gukorera muri Canada cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru. Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro.

Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25