Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali

Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali

Nyuma y’ibitaramo bitandukanye aherutse gukorera muri Canada mu bice cya Montreal na Ottawa mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, Umuramyi Fortran Bigirimana ufite izina rikomeye mu Burundi, mu Rwanda no ku mugabane w’i Burayi agiye gutaramira i Kigali.

Bigirimana ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko arimo gutegura igitaramo cyo gufata amashusho kizabera muri Kigali tariki 14 Mutarama 2024, muri New Life Bible Church, Kicukiro saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yavuze ko ari muri gahunda zo gufata amashusho y’indirimbo nshya ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Abahanzi nka James na Daniella ni bamwe mu bahanzi bubatse izina mu Rwanda bazafatanya na Bigirimana muri iki gitaramo.

Abategura igitaramo babwiye itangazamakuru ko badateganya kwishyuza iki gitaramo. Icyakoze ku bifuza gutera inkunga iri vugabutumwa ngo bazishyura 20,000 Frw.

Umuramyi Bigirimana yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ko ngufise n’amahoro, Ntaco nzoba, Nimumfashe Dushime, Azonyambika, Ndakengurutse na Birakumvira yafatanyije na Adrien Misigaro n’izindi.

Igitaramo aherutse gukorera muri Canada cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru. Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro.

Fortran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47