Element yegukanye igihembo cya Rwanda Best Hit

Element yegukanye igihembo cya Rwanda Best Hit

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya neza umuziki mu Rwanda (Producer) Fred Robinson Mugisha uzwi nka Element cyangwa Eleee, yegukanye igihembo kidasanzwe cya ‘Rwanda Best Hit’ ahigitse abarimo Ruti Joel na Chriss Eazy.

Indirimbo ya Element yahembwe mu bihembo byaraye bitangiwe i Kigali, ku mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2024, ni Fou de Toi yakoranye na Bruce Melody hamwe na Ross Kana, yagiye hanze 2023, ikaba yatumye uyu muhanzi aba uwa mbere wegukanye igihembo cya Rwanda Best Hit.

Uretse kureba ubuhanga, mu byashingiweho, harimo kureba uko iyo ndirimbo yumvishwe kuva yajya hanze, binyuze ku rubuga rwa Spotify, bigizwemo uruhare n’itsinda rya Mu gikari ry’abakorera mu Rwanda, Nigeria no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo guhigika abo bari bahatanye, agahabwa igihembo kigizwe n’igishushanyo cy’ifoto ye cyakozwe n’umunyabugeni Bonheur Tuyishime.

Element yagize ati: “Iyi ntabwo ari ifoto kuko iyo umuntu yakoze akarara amajoro kugira ngo ibintu bikunde biduha imbaraga iyo tubonye abatugaragariza ko atari ay’ubusa ndabizi n’abandi bahanzi nibabibona biraza kubatera imbaraga.”

Nubwo ari ku nshuro ya mbere igihembo cya Rwanda Best Hit gitanzwe, ariko ngo ikigamwijwe ni ugukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda cyane cyane uwa majwi kuko byagaragaye ko kuwukora bidahenze, kandi bikinjiriza abawukora bikabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Uretse indirimbo Fou de Toi, Element azwi cyane ku ndirimbo kashe n’izindi  zitandukanye zakunzwe, yagiye akorera abandi ari Producer.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25