Dr Usta Kayitesi yaherekanyije na Dr Uwicyeza Picard ububasha bwo kuyobora RGB

Dr Usta Kayitesi yaherekanyije na Dr Uwicyeza Picard ububasha bwo kuyobora RGB

Dr Usta Kayitesi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yaherekanije ububasha na Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye kuri izo nshingano.

Ku wa 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Uretse abo kandi, Umukuru w’Igihugu yashyizeho Dr Doris Uwicyeza Picard nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asimbuye Dr Usta Kayitesi wagiyeho muri Nyakanga 2019.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ku cyikaro Gikuru cy’uru rwego habereye umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi bombi.

Dr. Doris Uwicyeza Picard yari Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira kuva Werurwe uyu mwaka.

Dr Doris Uwicyeza Picard yabaye kandı Umujyanama muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Ku rundi ruhande, Dr. Doris Uwicyeza Picard ni inzobere mu bijyanye n’amategeko. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48