Dosiye ya Prince Kid yashyikirijwe Ubushinjacyaha irimo ibyaha 3

Dosiye ya Prince Kid yashyikirijwe Ubushinjacyaha irimo ibyaha 3

Dosiye ya Ishimwe Dieudonné wamenyekanye cyane nka ‘Prince Kid’, uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Biteganyijwe ko iyo dosiye ibanza gusuzumwa n’ubushinjacyaha mbere yo kohereza Prince Kid imbere y’urukiko, ngo aburanishwe ku byaha akekwaho.

Prince Kid wari Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 26 Mata 2022, akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ishimwe Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu mwaka wa 2014 akurikiranyweho gukora ibyo byaha mu bihe bitandukanye.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda ibyaha by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina, anashishikariza abakorewe ihohoterwa gutinyuka bakagana RIB cyangwa bakajya ku biro bya “Isange One Stop Center” bibegereye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48