Dena Mwana yamenyekanye kuri Alubumu ye ya mbere yise ‘Hosanna’

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 27, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Dena Mwana ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba umwanditsi w’indirimbo n’ umuririmbyi mpuzamahanga, yitangiye ubuzima bwe mu kwizera kwe kwa gikristo. Ururimi akunda ni Igifaransa, ariko avuga kandi yananditse amajwi menshi mu ndimi nyinshi, harimo Icyongereza, Igiswahiri na Lingala.

Ku ya 30 Nyakanga 2022, yarangije mu ishuri rya Bibiliya rya Mount Olive. Yishimiye gusangira ibyo yagezeho ku mbuga nkoranyambaga, ku baturage be benshi. Urubuga rwe  rwemewe rwa Facebook rwarenze abamukurikira miliyoni 1.7 kandi amaze kugira abamukurikira barenga miliyoni 1.1 kurubuga rwe rwa Instagram rwitwa “denamwana”.

Izina rye bwite ni Denise Mwanakitata Muwayi, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yatangiye kuririmbira mu ruhame mu myaka ye y’ubwangavu. Yinjiye muri korari y’itorero afite imyaka cumi n’itatu kandi afite imyaka cumi n’umunani, yazamuwe kuba umuyobozi wa korali.

Yerekeje kuri korali maze amenyekana muri DRC abikesheje kuririmba kwe n’indirimbo yo gukunda igihugu bakunzwe mu gihugu hose ku buryo byari intangiriro y’umwuga we abikesheje impano ye n’icyifuzo cye. Nyuma yaje gutangira kujya akoresha igihe cye hagati y’Amerika n’igihugu cye kavukire.

Alubumu ye ya mbere yasohotse mu 2011, yise “Hosanna” kandi afite izindi alubumu ebyiri za studio zasohotse mu 2016 na 2020. Ni icyamamare mpuzamahanga kandi amaze gukorera ibitaramo mu bihugu birenga cumi na bitandatu.

Yatsindiye ibihembo byinshi, harimo n’ibihembo bya African Gospel Music Awards. Afite kandi konte ya Twitter akurikirwaho n’barenga 140 000 aho asangiza abamukurikira indirimbo kuko akunda umuziki no kwiyegurira Imana.

Dena yavukiye mu muryango w’abana umunani. Se, yabanje kuba umwarimu w’Ubumenyamuntu (psychologie) muri kaminuza, hanyuma aba umuyobozi mu isosiyete y’ibikomoka kuri peteroli, yagize uruhare runini mu mwuga we, kubera ko we yakundaga umuziki wo mu gihugu cye. Kuri ubu yashakanye na Michel Mutahali washinze inzu y’umuziki ya HappyPeople, bafite abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.

Zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo Alleluia, Tu es Emmanuel, Je m’attends a toi, Dieu de gloire, Le nom de Jesus, Dieu est Saint n’izindi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 27, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE