Davido yatanze isezerano ryo kuzafata neza umugore we

Davido yatanze isezerano ryo kuzafata neza umugore we

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria no mu ruhando mpuzamahanga David Adeleke umenyerewe cyane ku izina rya Davido yatanze isezerano ryo kuzafata neza umugore we Chioma Rowland.

Ni ibyo yasezeranyije ababyeyi ba Chioma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, ubwo yashyingiranwaga na we nyuma y’ighe babana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhanzi yabwiye ababyeyi b’umugore we ko abakunda, abasezeranya kuzafata neza umukobwa wabo.

Mu magambo ye yagize ati: “Papa na Mama ndabakunda, Mbasezeranyije ko umukobwa wanyu nzamurinda kandi azahora yubashywe imbere yanjye n’abanjye bose.” 

Davido yakomeje avuga ko umukunzi we yamusezeranyije ko azahora ari uw’agaciro mu buzima bwe bwose, kandi ko abimuhamirije  imbere yabaje kubashyigikira mu birori by’ubukwe bwabo.

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye ubukwe barimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, Ooni wa Ife Umwami w’ubwami bwa Yoruba, Oba Adeyeye Ogunwusi, Guverineri Godwin Obaseki, Guverineri Ademola Adeleke, Udom Emmanuel n’abandi.

Davido yasabye Chioma kuzamubera umugore 2019 babana mu 2023, bakaba bakoze ubukwe tariki 25 Kamena 2024 bwabereye mu kirwa cya Victoria i Lagos.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48