Irindi tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI ryakiriwe muri Sudani y’Epfo

Irindi tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI ryakiriwe muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, (Rwanbatt-2) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ,(UNMISS) ryageze  i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, muri Sudani y’Epfo aho basimbuye bagenzi babo basoje ubutumwa bari bamazemo iminsi.

Iryo tsinda ryakiriwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, na  Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI, wahise unagezwaho raporo n’umuyobozi w’iryo tsinda, Lt Col Robert Rwagihungu igaragaza uko bazashyira mu bikorwa imirimo bashinzwe.

Nyuma yo kugezwaho raporo, Maj Gen Nakul yaganiriye n’izo ngabo, anashimira abasoje ubutumwa ku bw’ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu kubungabunga amahoro.

Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura gihambaye kugira ngo bazarinde abasivile, bashyigikire ibikorwa by’ubutabazi no kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.

Yashimangiye akamaro k’ubufatanye, ubushishozi n’ubwitange ndetse abibutsa ko imikorere n’imyitwarire yabo mu kazi ari yo  izerekana isura y’Ingabo z’u Rwanda ,(RDF) ndetse n’iya LONI muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14