COVID 19 yatweretse ko dufite intege nke mu buvuzi- Dr. Sabin

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2023
  • Hashize amezi 2
Image

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko icyorezo cya COVID 19 cyagaragaje intege nke ziri mu rwego rw’ubuvuzi muri Afurika, bityo ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose uru  rwego rukazamura imikorere yisunze ikoranabuhanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga inama ihurije hamwe  inzobere n’abafata ibyemezo bikomeye muri Politiki z’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bateraniye i Kigali .

Abo bayobozi barigira hamwe uko bahangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rw’ubuzima ndetse no guhangana n’indwara z’ibyorezo zibasira aka Karere.

Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko COVID 19 yasize yerekanye ko mu Nzego z’ubuzima hakiri intege nke bityo ko bashaka kubihindura binyuze mu bushakashatsi  n’ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu nyamukuru y’iyi nama iteraniye i Kigali.

Yagize ati:  “Ngira ngo ni yo nama dufite muri aka Karere nyuma ya COVID-19, hari byinshi biri kuba muri iki gihe ku Isi. COVID-19 rero buriya yagiye igaragaza izo ntege nke ariko ubu ni umwanya wo kureba uburyo tuzigira intege nyinshi.

Hari ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riteye imbere, kugira ngo ibyo abantu bakoraga bigatinda bihinduke haba mu kubaga mu gusuzuma, ibyo byose ni amahirwe agenda aza nubwo indwara ziyongera. Hakwiye kubaho no gukora vuba kurusha uko abantu bakoraga mbere.”

Umushakashatsi ku miti  Umulisa Marie Michele, avuga ko mu Rwanda bishimira uko boroherezwa muri ubu bushakatsi ndetse hakaba harashyizwe imbaraga mu kutwanya imiti itujuje ubuziranenge.

Ati: “Nishimira njyewe nk’ikigo bashyizeho FDA nkatwe ntabwo dushobora gukora ubushakashatsi uko twiboneye, babanza kuduha uburenganzira. Iriya miti itujuje ubuziranenge ntabwo byakoroha ko yakwinjira mu Rwanda uko yiboneye nkurikije ubugenzuzi bukorwa.”

Uyu mushakashatsi avuga ko abashakashatsi b’Afurika y’Iburasirazuba bakwiye kongera imbaraga mu mikoranire kugira ngo  basangire ubumenyi n’ubunararibonye.

By’umwiriko, abashakashatsi bavuga ko mu byorezo n’indwara byibasira Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba hingajemo  SIDA, Malaria, Igituntu ndetse na Ebola, aho bavuga ko bari gushakira hamwe uko havumburwa imiti yahangana n’izi  ndwara n’ibindi byorezo.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE