Iwawa hamubereye ishuri rishya: Urugendo rwo kugororoka kwa Dushimirimana (Video)

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2

Hari igihe ubuzima buhindukira umuntu atabiteganyije, inzozi zikazima bitewe n’amahitamo mabi. Ni ko byagendekeye Dushimirimana Moïse Hertier, wahoze ari umunyeshuri muri Kaminuza, wari ufite inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye, ariko akaza kwisanga mu biyobyabwenge no mu byaha by’ubujura. Icyakora, urugendo rwe rwo kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ntirwabaye iherezo ry’ubuzima bwe, ahubwo rwamubereye intangiriro y’urundi rugendo rwo kwiyubaka no guhindura imitekerereze.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Dushimirimana uri mu bazataha mu cyiciro cya 25 cy’abarangije gahunda yo kugorororwa, yavuze ko mbere yo gufatwa akajyanwa Iwawa, yigaga Ikoranabuhanga n’Itumanaho (IT) muri Kaminuza, ariko aza gukoresha ubumenyi yari afite mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Natangiye gukoresha ubumenyi bwanjye mu gusiba amakuru yo mu bikoresho by’ikoranabuhanga byabaga byibwe kugira ngo bigurishwe nk’ibishya. Nabikoze imyaka ibiri, kugeza ubwo abo nabikoreraga bafashwe, nanjye ndafatwa.”

Avuga ko mbere yo kujyanwa i Iwawa yari afite ubwoba bwinshi bitewe n’ibyo yari yarahumvise. Ati: “Numvaga bambwira ko nzakubitwa buri munsi, nkabaho nabi, ndetse ko nshobora no kuhapfira.”

Dushimirimana yaganirije Imvaho Nshya ku buzima bwe Iwawa

Ubwoba bwarashize akigera i Iwawa

Dushimirimana avuga ko ageze ku Kirwa cya Iwawa yabanje kwiheba, ariko uko yabonaga ubuzima bwo muri icyo kigo agenda ahindura imyumvire. Ati: “Ubwo ubwato bwahagararaga nahise ndira, nibwira ko ubuzima bwanjye burangiye. Ariko nkigera mu kigo nasanze ibyo nari narumvise bitari ukuri.”

Avuga ko yatunguwe no kubona ibikorwa remezo, gahunda ihamye n’uburyo abafite inshingano babitaho. Ngo nubwo ijoro rya mbere atigeze asinzira, nta bugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa yahuye na byo nk’uko yabitekerezaga.

Kwemera ikosa ni byo byabaye intangiriro yo guhinduka

Dushimirimana avuga ko atageze i Iwawa yemera ko yakoze amakosa, ariko ibiganiro yagiranye n’abafashamyumvire n’amasomo y’indangagaciro byamufashije kwisuzuma.

Ati: “Natangiye nemera ko nakoze amakosa. Nize indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, nsubiza amaso inyuma mbona uburyo natengushye umuryango wanjye, cyane cyane mama. Ni bwo niyemeje guhinduka.”

Avuga ko icyo yifuza ubu ari ugusubiza icyizere umuryango we no kubaka ubuzima bushya bushingiye ku ndangagaciro nziza. Ati: “Kubivuga si byo bihagije, ibikorwa nzakora ni byo bizerekana ko nahindutse.”

Dushimirimana asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’andi mahitamo mabi ashora abantu mu byaha. Yagize ati: “Nabwira urubyiruko gutekereza ku ngaruka z’amahitamo rugiye gukora. Amahitamo meza ni yo yubaka ejo hazaza, amabi akagusenyera ubuzima.”

Avuga ko agiye gutaha afite intego yo kureka burundu ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, gukoresha imyuga yigiye i Iwawa yihangira umurimo, gufasha umuryango we no kuba umuturage ugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Icyiciro cya 25 cy’abarangije gahunda yo kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kigizwe n’abasore 4 845 bamaze igihe kirenga umwaka n’amezi ane bahabwa ubujyanama, inyigisho n’amahugurwa atandukanye.

Muri bo, abasaga 2 000 bahawe amasomo yo gusoma no kwandika, banahugurwa mu myuga irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukanishi.

Banigishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, gahunda yo kwiyobora no kugira amahitamo meza (I Lead Program), banahabwa umwanya wo guteza imbere impano zabo no gutozwa gukunda umurimo.

Abarangije iyi gahunda bavuga ko yabafashije guhindura imyumvire no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima, bafite intego yo kongera kwiyubaka no kubaho bubahiriza amategeko.

Dumirimana Moïse afite intego kwiteza imbere abikesha kugororerwa Iwawa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE